SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nasty C niwe uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Davis D
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nasty C niwe uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Davis D
Imyidagaduro

Nasty C niwe uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Davis D

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 14, 2024
Share
SHARE

Nyuma y’iminsi Davis D ari kwamamaza igitaramo cye byari byavuzwe ko yatumiyemo Victony, hari amakuru avuga ibiganiro bitagenze neza, ko yerekeje amaso kuri Nasty C.

Amakuru  yizeye ava mubari  iruhande  ari uko basanze amatariki Davis D afiteho igitaramo, Victony yaje kubonaho akazi gatunguranye bituma asaba Davis D guhindura amatariki y’igitaramo cye cyangwa akamusubiza amafaranga yari yamuhaye.

Nyuma yo gusanga bitakunda guhindura amatariki, amakuru ava imbere mu ikipe ya Davis D avuga ko baje kwemera kwakira amafaranga bahita bashaka undi muhanzi bakorana ari nabwo bemeranyije kuri Nasty C.

Nasty C yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2022 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyiswe ’Chooplife Kigali’ cyabereye muri BK Arena. Mu 2023 uyu muhanzi yatumiwe mu mukino wa FERWABA All Star Game.

Davis D uri mu myiteguro y’igitaramo yise ‘Shine Boy Fest’ cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, yamaze kwemeza ko giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

Icyishaka Davis wamenyekanye mu muziki nka Davis D ni umwe mu basore bafite izina rikuze mu muziki w’u Rwanda. Kuva kuri ‘Biryogo’, indirimbo yamugize icyamamare kugeza ku ‘Kimwe Zero’ aheruka gushyira hanze, agiye kwizihiza imyaka icumi ari mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzi wabanje kugongwa n’ubushobozi, mu 2012 nibwo yatangiye gusohora indirimbo ze za mbere ariko ntizahita zamamara.

Mu 2014, inzozi ze zari zitangiye kuba impamo nyuma yo guhura na Muyoboke Alex wari wiyemeje kumufasha amaze gutandukana na Urban Boys.

Bakoranye indirimbo ‘My sweet’, nyuma yayo uyu muhanzi yahise abengukwa na ‘All star music’, sosiyete yari yashinzwe na Nizzo Kaboss afatanyije na Gilbert The Benjamins.

Yayinjiyemo mu 2015, bakorana indirimbo zirimo ‘Biryogo’ na ‘Mariya kaliza’.

Nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete, Davis D yatangiye urugendo rwo kwikorana umuziki ari naho yakoreye indirimbo ‘My people’ mbere gato yo guhura na Bagenzi Bernard wahise amuha ikaze muri Incredible Redords abarizwamo.

Kuva mu 2016 yinjiye muri Incredible Records, Davis D yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ifarasi,Itara, Micro,Truth or Dare n’izindi nyinshi.

West nyiri El Classico Beach aranyomoza amakuru ari kugenda avugwa ko atazongera gutegura ibitaramo .
Niyonizera Judith yibarutse Umukobwa
Humble Jizzo yasesekaye i Kigali ashimangira ko Urban Boys na Platini ko bafitanye isano
Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko
Alyn Sano,Levixone, Daddy Andre na Wyre bibagije abanyarwanda imbeho mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction(Amafoto )
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

High 5 Casino Real Slot

May 28, 2024
Imyidagaduro

Kigali Comedy Club ije ari igisubizo ku bakunzi b’urwenya muri Kigali

August 21, 2024

Casino Slots Real Money Online

May 28, 2024

Qbet Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Evobet App Download

May 28, 2024

What Casinos Have Roulette In Dublin

August 14, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?