Umuyobozi wa Twitter .Tesla,SpaceX ni bindi bikorwa byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga Elon Musk akaba n’umwe mu baherwe ba mbere yatangaje ko agiye kubaka umujyi we wihariye muri Texas wo gutuzamo abakozi be .
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Wall Street Journal cyo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nuko uyu muherwe Elon Musk yavuze yifuza kubaka umujyi we wihariye azatuzamo abakozi uzaba ugizwe n’amazu 100 ajyanye n’ibihe tugezemo azab afite ibintu byose bikenerwa na muntu aho yavuze ko azaba afiteibibuga bya Siporo Pisine zo kwongera noi bindi byinshi byo kwinezezamo.
Nkuko icyo kinyamakuru cyakomeje kibivuga uwo mujyi uzaba uri ku hegitari ibihumbi n’ibihumbi aho abakozi ba Amasosiyete ye yose muri Texas bazabasha kuba kandi banakoreramo.
Iyo mitungo yaguzwe byibuze iri hegitari 3.500 hafi ya Austin, raporo ivuga ko Elon Musk ari mu nzira yo gukorera mu mujyi witwa Snailbrook.
Mu mwaka 2020 Elon Musk yatangaje ko agiye icyicaro gikuru cya Tesla n’inzu ye bwite avuye muri Californiya akerekeza muri Texas.
Mu 2022, nibwo Tesla yafunguye uruganda rushya rwa Gigafactory muri Austin mu gihe SpaceX na Boring Co nazo zifite ibyicaro bishya muri Texas.