SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mutesi Jolly yahakanye amakuru avuga ko atwite
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Mutesi Jolly yahakanye amakuru avuga ko atwite
Imyidagaduro

Mutesi Jolly yahakanye amakuru avuga ko atwite

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 8, 2023
Share
SHARE

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yahakanye iby’amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atwite, ashimira buri wese wari wamwoherereje ubutumwa bumwifuriza ihirwe mu buzima bwo kuba umubyeyi.

Kuri uyu wa 07 Werurwe 2023, Miss Jolly abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto iriho amakuru agira ati: “Bamukozemo akazi? Biravugwa ko Mutesi Jolly atwite inda nkuru.” Maze yongeraho ati: “Amakuru y’igihuha.”

Akomeza agaragaza ko amaze iminsi yakira ubutumwa bw’abantu, bamurata amashimwe kubwo gutwita ati: “Kuri buri umwe wanyoherereje ubutumwa bundata amashimwe, mwarakoze kunyifuriza ibyiza.”

Agaragaraza ko rwose gutwita ari ikintu cyiza kuko umwana ari umugisha, ati: “Umwana mu kuri ni umugisha, kandi niteguye kumugira mu gihe nyacyo mu bihe biri imbere.”

Miss Jolly gusa avuga ko adatwite kuri ubu, ibivugwa ari ikinyoma ati: “Nyamara aya ni amakuru y’amahimbano, ku bantu buririra ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse.”

Asoza agaragaza ko ibyo abantu bavuga ko atwite, bidakwiye guhabwa agaciro kuko ataribyo. Amakuru yo gutwita kwa Miss Mutesi Jolly yari yatangiye gukwirakwira, nyuma y’amafoto yasangije abamukurikira ubona ko abyibushye.

Bamwe ibyo nibyo bahereyeho bavuga ko yaba atwite, maze imbuga nkoranyambaga nazo zikoreshwa na benshi zihutisha ubwo butumwa, cyane ko Mutesi Jolly ari mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda.

Niyo Bosco yinjiranye muri Kikac Ep nshya yise New Chapter
Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro
Chriss Eazy yishimiwe n’Abanyarwanda benshi mu gitaramo yakoreye muri Pologne
Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30
#Kwibuka31: Umuvugizi wa RIB yasabye ibyamamare guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Neon54 Casino Review

February 25, 2025

Elite Slots Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Online Pokies For Real Money New Zealand

May 28, 2024

New Casino Being Built In Australia

September 5, 2023

What Are The Best No Deposit Real Money Slots Available In Ireland

May 23, 2020

Golden Palasyo Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?