Eric R. Holder, Jr. yahamijwe n’urukiko icyaha cyo kurasa akica umuraperi Airmiess Joseph Asghedom (Nipsey Hussle), akatirwa igifungo cy’imyaka 60.
Uyu musore yahamijwe icyaha yakoze mu 2019, ubwo yarasaga umuraperi Nipsey Hussle imbere y’iduka rye mu mujyi wa Los Angeles, muri Leta ya California, akomeretsa n’inshuti ze ebyiri.
Eric R. Holder, Jr. yakatiwe igifungo cy’imyaka 60 ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na zimwe mu nshuti za Nipsey Hussle ndetse n’urwandiko rwa Se w’uyu musore.
Amakuru dukesha BCC, avuga ko uyu musore yaburanye avuga ko byari umwanzuro uhubutse yakoze, nyuma y’ikiganiro yagiranye n’uyu muraperi kubijyanye n’ibihuha byavugwaga ko Nipsey Hussle akorana n’abapolisi.
Bivugwa ko Airmiess Joseph Asghedom (Nipsey Hussle), yarashwe byibuze inshuro 10, nyuma uyu musore akamukubita umugeri mu mutwe akiruka.
Nipsey Hussle yari umuraperi wavutse tariki 15 Kanama 1985, mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, imwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu ni umuraperi wakunzwe kuvugwaho guharanira uburenganzira bw’abirabura muri Amerika ndetse no gufasha abatishoboye.
Kuva akiri muto yakuriye mu gatsiko ko ku muhanda ‘the Rollin’ 60s street gang’ kari kazwi mu mujyi wa Los Angeles.
Mbere yo gupfa, yari yarafunguye iduka rye yise ‘Marathon Clothing store’, mu rwego rwo kuzajya afasha abaturage, ndetse asigaye akorana n’inzego zishwinzwe umutekano mu kurebera hamwe uburyo bwo guhashya urugomo rwaterwaga n’udutsiko tw’amabandi.