Itsinda rya B2C riri mu yagezweho i Kampala muri Uganda rigiye gutaramira ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ryijeje abakunzi baryo igitaramo cy’umuriro.
Iri tsinda biteganyijwe ko rizataramira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 muri Camp Kigali.
Ni igitaramo rizahuriramo n’umuhanzi wubatse izina mu muziki wa Afurika Kidum Kibido na Confy uri mu bagezweho mu Rwanda.
Muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, iri tsinda ryageze i Kigali ryizeza abakunzi baryo igitaramo kidasanzwe.
Mr . Lee yagize ati “Tuzanye byinshi i Kigali gusa igitaramo kizaba ari umuriro, cyihariye, ari ibyishimo gusa.”
“Iyi ni inshuro ya mbere tugiye gutaramira hano kandi tunejejwe no kuba muri Kigali Jazz Junction tuzi ko iki ari kimwe mu bitaramo bikomeye hano twishimiye kukibamo . “
Bobby Lash yakomeje avuga ko biteguye abakunzi babo benshi kandi ko bazabaha imiziki myiza.
Ati “ Dutegereje abafana benshi abakobwa beza muzane abakunzi banyu n’abatabafite muzaze, hazaba hari urukundo rwinshi tuzaririmba indirimbo zacu zose zikunzwe inaha.”
B2C izahurira ku rubyiniro na Kidum, yavuze ko inejejwe cyane no gukorana n’uyu muhanzi.
Mr. Lee ati “ Dushishikajwe cyane no kubona Kidum no gukorana nawe by’umwihariko guhurira ku rubyiniro bizaba bikomeye ndabizi. Kidum, B2C ni ibintu bikomeye.”
Iri ritsinda kandi ryavuze ko rifite imishinga rizakora i Kigali rizatangariza abakunzi babo mu minsi iri imbere.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10 000Frw mu myanya isanzwe, 25 000Frw muri VIP, 40 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP, 35 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 280 000Frw.
Abazagurira amatike ku muryango amafaranga azaba 15 000Frw mu myanya isanzwe, 30 000Frw muri VIP, 55 000Frw ku bakundana bifuza kwicarana muri VIP ni 40 000Frw muri VVIP ndetse n’ameza y’abantu umunani azaba agura 320 000Frw.