Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu basizi bari kwigaragaza neza, agiye gushyira hanze album y’ibisigo.
Iyi album y’uyu musizi yitwa ‘Mawe’ iriho ibisigo 10 birimo ibizajya hanze ari bishya n’ibindi bizwi, harimo n’ibyo yakoranyeho n’ibyamamare bitandukanye.
Muri ibi bisigo harimo icyo yise “Mawe” yanitiriye iyi album, “Inyana y’Inyange Imaragahinda”, “Narakubabariye” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Kibobo” yakoranye na Juno Kizigenza na “Mazi ya Nyanja” yakoranye na Alyn Sano.
Hari kandi “Intango y’Ubumwe” yahuriyemo na Mr Kagame, Bulldogg na Yvan Buravan, “Ivangiri II” yakoranye na Alpha Rwirangira , “Komera Mukobwa”, “Intambara y’Ibinyobwa” yakoranye na Rukizangabo na Rusine ndetse na “Komera Mukobwa”.
Nicyo gitaramo cya mbere uyu musore agiye gukora nyuma y’imyaka ibiri ishize atangiye urugendo rwo gukora ibisigo, akifashisha abahanzi batandukanye n’abandi.
Mu rugendo rwe yagaragaje guteza imbere ubusizi mu buryo bukomeye, anagaragara mu bitaramo bikomeye birimo n’igitaramo gisingiza Intwari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 31 Mutarama 2023.
Rumaga yadutangarije ko nyuma yo kuganira n’abazamufasha gukora igitaramo cye cya mbere, yanzuye kuzagikora ku wa 14 Gicurasi 2023.
Iki gitaramo kizaba ku Munsi Mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagore, wizihizwa buri tariki 14 Gicurasi buri mwaka. Rumaga avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya wo gusabana hagati y’imiryango.
Ati “…Imiryango ikaba itumiwe, izazane n’ababyeyi mu miryango kuko Umunsi ni uwabo. Mbese iki gitaramo ni imwe mu mpano waha umwana wawe akabona ko umukunda, umukundira Nyina, waha mama wawe akabona ko umukunda kandi umuzirikana. Waha uwawe watashye, aho ari ukabasha kongera kwiyunga nawe.”
Uretse kuvuga ibisigo, Rumaga asanzwe ari mu banditsi b’indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze aha.
Amaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n’impano idasanzwe agaragaza, haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye ‘Ibisigo’ aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga, bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.
Ubusizi ni inganzo isa nk’iyari imaze kugenda biguru ntege yewe hafi yo kwibagirana, kubera umubare nkene w’ababukora mu gihe buzwi nka Nyina w’izindi nganzo.
Gusa biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa, urukundo n’ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n’iyi nganzo nk’uko byahoze.
Rumaga witegura gukora igitaramo cye cya mbere amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.