Ange Kagame yanyuzwe na Album ya Ruti Joel imaze kwerekana ko yakunzwe bitewe n’umwihariko w’umuco wa Kinyarwanda uyirangwamo uyu muhanzi yatuye umubyeyi we, nyuma yo kugirwamo uruhare na nyakwigendera Yvan Buravan.
Abinyujije kuri konti ye ya twitter, Fiona Kamikazi yasangije abantu ubutumwa bwerekana ko yanyuzwe na Album ya Ruti Joel yibutsa n’uburyo Didier Drogba yumvise ndetse anabyina indirimbo ‘Ibihame’ yari itarasohoka.
Ange Kagame umukobwa w’Umukuru w’igihugu ukunda kugaragaza ko akunda imyidagaduro, akunda gushyira hanze indirimbo akunda ndetse agakora n’urutonde rwazo mu bihe bitandukanye yari aherutse kwerekana ko akunda indirimbo ‘Yantumye ya king James’.
Ange Kagame asanzwe agaragaza ko akurikiranira hafi imyidagaduro muri rusange ndetse n’imikino, aho mu gikombe cya Afrika cyigeze kubera muri Equatorial Guinea yafanaga ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yaje no kucyegukana, ndetse mu minsi ishize yaciye amarenga yo gushyigikira Ubufaransa bwa Mbappe.
Iyi album ‘Musomandera’ niyo ya mbere amuritse, gusa mu 2021 yari afite gahunda yo kumurika iyo yitiriye izina rye ‘Rumata’ ariko byarangiye idasohotse.
Umuzingo wa Ruti Joel ugizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.