Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yongeye kuba iciro ry’imigani mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’ifoto yagiye hanze bikekwa ko ari iye imugaragaza yambaye ubusa buri buri.
Iyi foto iri gucaracara mu bakoresha WhatsApp igaragaza Turahirwa Moses yambaye ubusa ku gice cyo hejuru ndetse n’umwambaro w’imbere ku gice cyo hasi ariko ahagana imbere yawumanuye ku buryo igitsina cye cyose kiba kigaragara.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uko iyi foto yagiye hanze, gusa isohotse nyuma y’iminsi mike n’ubundi ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho y’uyu musore ari mu gikorwa cy’ubusambanyi na bagenzi be b’abagabo.
Ni amashusho yiyemereye ko koko ugaragaramo ariwe ndetse asaba imbabazi Abanyarwanda bababajwe nayo ngo kuko yashyizwe hanze n’umuntu wamwinjiriye muri konti ye ya Snapchat.