Umuhanzi Dadju ukunzwe cyane mu Bufaransa yanyunzwe cyane no guhura imbona nk’ubone n’icyamamare Akon afata nk’ikitegererezo mu muziki.
Dadju Djuna Nsungula umuhanzi ukunzwe mu Bufaransa ukomoka mu gihugu cya Congo watangiye kumenyekana ubwo yabaga mu itsinda rya The Shin Sekai, kuri ubu yatandaje ko ari mu byishimo byo guhura n’umuhanzi Akon afata nk’ikitegererezo mu muziki ndetse by’umwihariko akaba ari umufana we. ukomeye.
Akoresheje urubuga rwa Instagram, Dadju yasangije abamukurikira bagera kuri Miliyoni 7 amafoto ari kumwe na Akon akamwenyu ari kose maze atangaza ko yanyunzwe no guhura nawe.
Dadju yagize ati: ”Ubwo nari mfite imyaka 13 nitwaraga nka Akon kuko namukundaga cyane, niganaga kwambara nkawe, kuririmba nkawe nkanigana ijwi rye”.
Dadju umuvandimwe wa Maitre Gims, yakomeje agira ati: ”Muri macye nageze ku nzozi zanjye mpura n’umuhanzi mfatiraho ikitegererezo”.
Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko aba bahanzi bombi bafite byinshi bahuriyeho nko kuba bose bakomoka ku mugabane wa Afurika bakaba baragiye gukorera umuziki hanze y’uyu mugabane bikabahira.
Daily Africa kandi ikomeza ivuga ko uguhura kwa Dadju na Akon kwatanze ikizere ku kuba bombi bakorana mu minsi iri imbere dore ko Akon aherutse gutangaza ko yifuza gukorana n’abahanzi baririmba mu gifaransa kugira ngo ahe impano abakunzi be bavuga Igifaransa.