SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr Patrice Motsepe yatoreye kuyobora CAF manda ya kabiri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Dr Patrice Motsepe yatoreye kuyobora CAF manda ya kabiri
Imikino

Dr Patrice Motsepe yatoreye kuyobora CAF manda ya kabiri

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/03/12 at 4:43 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyafurika y’Epfo Dr Patrice Motsepe yatoreye kuyobora Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa ku nshuro ya kabiri.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yatangiye kuyobora CAF mu mwaka wa 2021, mu Ukwakira 2024 nibwo yatangaje icyemezo cye cyuko azongera kwiyamamariza kuyobora CAF ndetse byanamuhiriye yongera gutorwa.

Inama y’Inteko rusange Idasanzwe ya CAF yabereye i Cairo kuri uyu wa gatatu tariki 12 Werurwe nibwo uyu mugabo yatowe. Ni inama yanitabiriwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino.

Bimwe mu byo yagarutseho Patrice Motsepe yavuze ko yiteguye gukomereza ku byiza yari amaze kugeraho. Hatowe kandi abazahagararira CAF muri FIFA. Ubwo yajyaga ku buyobozi mu mwaka wa 2021 yari asimbuye umunya-Madagascar, Ahmad wanabaye umuyobozi wa mbere wa CAF wari ahagaritswe na FIFA.

Ubuyobozi bwa Motsepe bwaranzwe no kwiyongera kw’amafaranga nkaho mu irushanwa ry’Igikombe cya Africa giheruka cyabereye muri Côte d’Ivoire hinjiye miliyoni 72 z’amadorari nk’inyungu. Uko kwiyongera kwari kuvuze ko byibuze byikubye inshuro 18 ku gikombe cya Africa cyari cyabanje.

Mu bindi byaranze aya matora nuko umunya-Cameroon, Samuel Eto’o yatorewe kujya muri komite nyobozi ya CAF. Mu cyumweru gishize nibwo urukiko ruburanisha imanza za siporo rwagize umwere uyu mugabo wahembwe inshuro 4 zose nk’umukinnyi mwiza wa Africa ubwo yari agikina.

Samuel Eto’o w’imyaka 44 yari yahagaritswe ashinjwa kugira imyitwarire mibi, gusa ubu ibyo bihano yari yahawe  byakuweho.

Patrice Motsepe agiye kuyobora indi myaka ine Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa.

You Might Also Like

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

Muhire Jimmy March 12, 2025 March 12, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruKwibuka

Kwibuka30 :Umurenge wa Gitega abarokotse bahishuye uko bishwe urwagashinyaguro

April 14, 2024
Andi makuru

Amashimwe ya Khalfan kuri Bull Dogg na Fireman bamwinjije mu muziki

July 10, 2024
Imyidagaduro

Abagize Itorero Ishyaka ry’intore bakiriwe na Minisitiri Dr. Utumatwishima

January 22, 2025
Ubuzima

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023

October 4, 2023
Andi makuru

Perezida Denis Sassou N’Guesso yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

July 21, 2023
Andi makuru

Umugabo yapfiriye muri ‘lodge’ nyuma  Yo kumara iminsi itatu atera akabariro

July 25, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?