Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’isosiyete ‘E7 Group’ izobereye mu bucuruzi bujyanye no gutanga serivisi z’icapiro ritekanye ndetse no gufunika. E7 Group ni ishami ry’Ikigo cy’iterambere cya Leta zunze ubumwe za Abarabu ikorera mu Mujyi w’i Abu Dhabi.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, ashingiye k’ubufatanye buzajyamo serivisi zitandukanye.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, rwavuze muri aya masezerano harimo ko hazubakwa uruganda rugezweho ruzafasha kunoza itangwa rya serivisi za Leta no kongera uruhare rw’u Rwanda rufatwa nk’igicumbi cy’inganda mu Karere.
E7 Group itanga serivisi z’icapiro kandi zujuje ubuziranenge by’umwihariko mu gucapa ibinyamakuru, ibitabo, udutabo tw’inkuru (Magazine) n’ibikoresho byifashishwa mu burezi.
Ubuhanga bw’isosiyete ya E7 Group bunashingira mu gufasha abanditsi b’ibitabo, abakora ubucuruzi ndetse n’ibigo ku kiguzi gito.
Umuhango wo gusinya amasezerano witabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga n’abandi bayobozi batandukanye.