Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, abasore n’inkumi bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (’Young Influencers’) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero basobanurirwa ubutwari bwaranze Abanya Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’uru rubyiruko rurenga 150. Bari bayobowe na Ishimwe Claude witwa Mwene Karangwa kuri X (Twitter) ari na we wagize iki gitekerezo cyo gusura uru rwibutso.
Ni urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo X(Twitter), Instagram, YouTube n’izindi zinyuranye. Barimo kandi n’abahanzi banyuranye.
Bakiriwe na Umuhoza Pascasie, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi. Hari kandi na Maj. Gen. Nkubito Eugene ukuriye Division ya gatatu mu ngabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’i Burengerazuba ndetse na Brig. Gen. Albert Rugambwa, umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke. Munyakazi Sadate, rwiyemezamirimo akaba yaranabaye Perezida wa Rayon Sports yari na we muri iki gikorwa yari yaherekejemo uru rubyiruko rukunda kumwita ’Inshuti y’urubyiruko’ ndetse akaba n’umwe mu bababaye hafi kugira ngo uru rugendo rwo kumenya amateka y’igihugu rugende neza.
Undi wakiriye uru rubyiruko ni umuyobozi w’Umurenge wa Twumba , Ayabagabo Faustin, akaba n’umwe mu barokokeye mu Bisesero.
Iyo witegereje uru rubyiruko ubona abenshi ari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse na bake bari bakiri abana bato cyane.
Ahagana saa moya za mu gitondo nibwo aba basore n’inkumi bahagurutse i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali. Gusa aba mbere bari bahagurukiye kuri BK Arena saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Kuko batuye mu bice bitandukanye, imodoka 4 barimo zagiye zifata bagenzi babo mu bice binyuranye harimo n’abahagurukiye mu karere ka Muhanga.
Amatsiko menshi mu maso yabo yo kumenya amateka yaranze abanya Bisesero niyo wabonaga bafite cyane cyane ko abenshi muri bo ari ubwa mbere bari basuye uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba.
Musinguzi Emmy, umukozi wa Minisiteri ya Minubumwe ushinzwe kubungabunga urwibutso rwa Bisesero niwe wabahaye ikaze, abasobanurira muri make amateka yaranze Bisesero haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yabaga.
Yabanje kubasobanurira ko Bisesero atari umusozi umwe ahubwo ari agace kagizwe n’imisozi inyuranye irimo Jurwe, Gisoro, Gitwa, umusozi wa Karongi, Uwingabo n’indi itandukanye.
Yababwiye ko arirwo rwibutso mu Rwanda rwubatse ku musozi muremure gusumba izindi zose ariko nabyo bikaba bifite igisobanuro.
Musinguzi yagize ati ” Uburyo uru rwibutso rwubatse ku musozi muremure, bihuye n’igisobanuro cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Ni umusozi ushushanya umubabaro Abasesero bahuye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje abasobanurira inguni zinyuranye ziranga uru rwibutso. Yababwiye ko buri nguni ishushanya imisozi Abatutsi bagiye bagwaho.
Emmy Musinguzi yabwiye aba basore n’inkumi bakoresha imbuga nkoranyambaga ko Bisesero yari ituwe n’Abatutsi b’aborozi. Babarirwaga ku bihumbi mirongo itandatu (60.000).
Mu cyabaranze mu mateka yabo ni ukwirwanaho ari nayo mpamvu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata babashije gusubizayo ibitero by’Interahamwe. Ni uburyo batoje n’abandi bazaga bahungira mu Bisesero.
Mu buryo bakoreshaga harimo kwirwanaho bakoresheje amabuye, amacumu n’inkoni. Umwihariko w’Abasesero ni uko bari bafite uburyo bwihariye bwo gutumatumanaho mu gihe hari umusozi ibitero bibagoye gusubiza inyuma, bagakoresha ingoma bamenyesha bagenzi babo ko bashaka ubufasha, nabo bakabatabara.
Iyo ukomeje kuzamuka mu rwibutso, ugera ku nguni ya kabiri ari nayo yihariye. Ni inguni ishushanya tariki 13 Gicurasi, umunsi Abatutsi bo mu Bisesero baganjwe n’ibitero bikomeye byahitanye abagera ku bihumbi mirongo itatu mu munsi umwe (30.000). Ni igitero cyaciye intege cyane abasesero.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rwubatse ku musozi uturuka hasi ugana hejuru, uwo musozi wubatseho inzu 3. Mu mpinga y’umusozi niho hashyinguye imibiri igera ku 50.000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Birara Aminadab n’umuhungu we Nzigira ni amazina azwi cyane kuko bari mu bari imbere mu gufasha Abatutsi bo mu Bisesero guhangana n’ibitero by’abicanyi n’ubwo nyuma baje kurushwa ingufu n’interahamwe bakicamo benshi na Birara n’umuhungu we Nzigira barimo, bakaba bashyinguye mu mva zihariye kuri uru rwibutso.
Abasura urwibutso rwa Bisesero babwirwa ko kuzamuka umusozi uru rwibutso wubatseho ukawurangiza ubarwa nk’umwe mu Batutsi barokokeye mu Bisesero, bitagushobokera ukabarwa mu Batutsi baguye mu Bisesero.
Abasore n’inkumi bagize Young Influencers bose babashije kuwuzamuka, bagera ahashyinguye imibiri y’Abasesero, barabunamira ndetse hashyirwa indabo ku mva mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Nyuma hakurikiyeho ikiganiro kivuga ku mateka yaranze urugamba rw’Inkotanyi yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikiganiro bahawe na Maj. Gen. Nkubito Eugene.
Bicaye, batuje, abagize Young Influencers bakurikiye ayo mateka ndetse banabaza ibibazo bitandukanye, abandi batanga ibitekerezo.
Mu batanze ibitekerezo harimo Liliane Umuhoza washimiye cyane Inkotanyi n’ubutwari bwaziranze ndetse avuga ko nabo nk’urubyiruko (nk’uko n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zari urubyiruko), biteguye gukorera igihugu mu buryo bwose bushoboka ndetse ko n’iyo byasaba ko bakimera amaraso biteguye kubikora.
Mu gusoza, Mwene Karangwa (Ishimwe Claude) yashimiye cyane abahaye ibiganiro bose, ahamya ko bungutse byinshi. Yashimiye abitabiriye uru rugendo anaboneraho kuvuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kubaranga.
Munyakazi Sadate na we yabishimangiye. Yafashe ijambo abwira Young Influencers ko bashimira cyane ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF , ubuyobozi bw’urwibutso rwa Bisesero ndetse n’Akarere ka Karongi.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi atariryo herezo ahubwo ari urugendo bazakomeza. Ni urugendo ngo rufite intego n’intumbero.
Ati “ Icyo tuzi cyo ni uko uru rugendo ruzasozwa iki gihugu tukigize Paradizo. Buri wese agomba kubishyira mu mutwe we. Uru Rwanda turashaka ko muri 2035, tuzaba turi igihugu gifite ubukungu butajegajega . Muri 2050, iki gihugu kizaba kiri mu bihugu bikize ku isi. Ni mwebwe bo kubikora.”
Munyakazi wari wazanye na babiri mu bana be, yunzemo ati ” Muri 2050 nimwe muzishimira ibyagezweho kurusha na twebwe. Bakuru bacu barabikoze, baratwigishije , ni twebwe bo gukurikiza inama baduhaye.“.
Tariki 20 Nzeri 2023, urwibutso rwa Bisesero ruri mu nzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO. Izi nzibutso zikaba ari rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.
Abasesengura amateka ya Jenoside baremeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi, byashimangiye uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.
Ni umushinga wari umaze imyaka 15 utanzwe na leta y’u Rwanda ngo izi nzibutso zandikwe na UNESCO mu murage w’Isi.
Zimwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza isi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya bari hirya no hino ku isi.