SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo
Utuntu n'utundi

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: August 28, 2024
Share
SHARE

Guverinoma ya Namibia yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukumira ubwato bunini bwa ‘MV Kathrin’ bwikoreye intwaro bikekwa ko zagenewe ingabo za Israel iri mu ntambara mu ntara ya Gaza.

Nyuma y’aho biketswe ko abatwara ubu bwato bafite gahunda yo kubuhagarika ku cyambu cya Namibia ku nyanja ya Atlantique, Minisitiri w’Ubutabera Yvonne Dausab yasabye urwego rushinzwe ibyambu kutabwemerera.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru New Era, Minisitiri Dausab yagize ati “Nasabye urwego rwa Namibia rushinzwe ibyambu kwemera ubusabe bwo kutemerera ubwato bwa MV Kathrin guhagarara ku byambu byacu.”

Yagize ati “Ubwo nakiraga amakuru y’uko ubu bwato bushobora kuba bwikoreye intwaro zerekeza muri Israel, nandikiye guverinoma, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Umurimo na Minisiteri y’Umutekano, mbagira inama kandi mbibutsa inshingano mpuzamahanga dufite, atari iyo kurwanya no gukumira jenoside gusa, ahubwo n’igenga urukiko mpuzamahanga.”

Minisitiri Dausab yasobanuye ko iki cyemezo kiri mu murongo wa Leta ya Namibia wo gushyigikira Palestine, mu gihe intara yayo ya Gaza ikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Israel.

Yavuze ko nka Minisitiri w’Ubutabera, agomba gukora ibishoboka byose mu nshingano ze kugira ngo Leta ya Namibia yubahirize itegeko mpuzamahanga ndetse n’amahame yashyizeho umukono arimo iryo kurwanya no gukumira jenoside.

Uyu muyobozi yavuze ko icyemezo yafashwe kizatuma ibindi bihugu, cyane cyane ibyo muri Afurika bifata ingamba zishyigikira Palestine muri ibi bihe, ari na wo murongo Namibia irimo.

Minisitiri Nausab yemeje ko inzego zishinzwe umutekano zakoze iperereza, zisanga ubu bwato bwikoreye intwaro. Ikitaramenyekana ni aho bwaturutse.

 

Umuyobozi wa US Secret Service Kimberly Cheatle, yeguye ku mirimo ye
Lagos : Abagabo bakekwaho icyaha cyo gukora inzoga zihenze cyane batawe muri yombi
Nyina w’umugore wa Donald Trump yitabye Imana
RIB yasubije miliyoni 5,5 muri miliyoni 6 Frw zibwe umuturage
Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yakoze impanuka ya Kajugujugu
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Planet 7 Casino Review

May 28, 2024

How To Play Slot

May 28, 2024

Heaps O Wins Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Win Real Money On Best Australian Pokies

September 5, 2023

Real Money Online Casino Maryland

May 28, 2024
Imyidagaduro

Umuriro uri kwaka mu rugo rwa Steve Harvey

August 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?