Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, yavuze ko Abanyarwanda batazigera baha urwaho icyo ari cyo cyose cyabasubiza muri ibyo bihe.
mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko nta na rimwe Abanyarwanda bazigera baceceka imbere y’amacakubiri, urwango n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Twiyemeje kurwanya ikibi, duharanira ukuri, dukangurira urubyiruko kumenya amateka nyayo, tugahaguruka igihe cyose twumvise cyangwa tubonye abashaka gusibanganya amateka yaranze igihugu cyacu.”
Miss Aurore Kayibanda yakomeje avuga ko kubaha inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba kurinda ukuri kw’ibyabaye, no kuzirikana ko kwibuka atari igikorwa cy’iminsi 7 gusa ahubwo ari inshingano z’iteka.
Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.
Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.
Miss Aurore avuga ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.
Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.
Avuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi. Ati: “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”