SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Maj Gen Joseph Nzabamwita yatanze ibyangombwa byo guhagararira u Rwanda mu Burusiya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Maj Gen Joseph Nzabamwita yatanze ibyangombwa byo guhagararira u Rwanda mu Burusiya
Andi makuru

Maj Gen Joseph Nzabamwita yatanze ibyangombwa byo guhagararira u Rwanda mu Burusiya

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 23, 2025
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Mata, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Ambasaderi w’u Rwanda wagenwe mu Burusiya, yashyikirije Mikhail Bogdanov, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye I Moscow.

Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya mu Kuboza 2024.

Yabanje kuba Umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’umutekano, kandi mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi n’umutekano (NISS).

Nzabamwita yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi, wari ambasaderi mu Burusiya kuva mu 2019.

Nk’uko Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya ibivuga, umubano  w’ibihugu byombi watangijwe mu 1963.

Kugeza ubu, ibihugu byombi bifite umubano mwiza binyuze mu butumwa bwa diplomasi ku rwego rwa za ambasade.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugaragara mu nzego za politiki, igisirikare, uburezi, iterambere ry’abakozi, amahugurwa, n’umuco.

Ibihugu byombi kandi bifite ubufatanye mu iterambere ry’ingufu za nikeleyeri.

U Burusiya butanga buruse za kaminuza ku banyarwanda, n’amahugurwa amwe ku bapolisi.

Abanyeshuri bo mu Rwanda bagera kuri 800 barangije kaminuza zo mu Burusiya mu myaka 50 ishize mu byiciro bitandukanye birimo amategeko, ubuvuzi, ibibazo mpuzamahanga, no mu bumenyi bwa politiki.

Abanyarwanda bafite pasiporo za service n’iz’abadipolomate na bo bazajya bajya mu Burusiya nta viza basabwe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo mu Gushyingo 2024.

 

Amatora y’abahatanira ibihembo bya Rwanda Women in Business Awards’ yatangiye
Gen Muhoozi yategetse ifungwa ry’abofisiye 2 bakuru muri UPDF
I Kigali hateguwe ibirori bihenze kurusha ibindi bizahuriramo Davido, Tiwa Savage na Tyla
Papa Francis yasubitse inama kubera ibicurane
M23 ikomeje kwigarurira imijyi yo mu kivu y’amajyepfo irimo Minova na Bweremana
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Online Casinos In Ireland Offer No Deposit Bonuses In 2023

May 28, 2024

Latest Casino Bonuses Ireland

May 28, 2024

Ancient Gambling Games

May 28, 2024

Pokies Online Paysafecard

May 28, 2024

Club Player Casino

May 28, 2024

What Australia Online Casinos Accept Paysafe

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?