Iradukunda Grace Divine wamamaye nka “DJ Ira ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa ubwenegihugu na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ,ubu akaba yatangiye gufashwa kububona .
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Dj Ira yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo guhamagarwa n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka bamusaba ko yakwitaba bakamufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo ahabwe ubwenegihugu yari aherutse gusaba Perezida Kagame.
Ku wa 16 Werurwe 2025 nibwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.
Uyu mukobwa yatunguwe no kuba ku wa 17 Werurwe 2025, hadaciyemo n’amasaha 24 yemerewe ubwenegihugu, abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bahise bamuhamagara bamusaba ko yajya kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.
Ati “Ejo nari ndi mu rugo mbona nimero impamagaye nditaba […] ati uyu munsi mwaboneka mukaza hano ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka? Nanjye nti ndahari cyane.”
DJ Ira ahamya ko kuva yagerayo byari ibintu bidasanzwe kuko bamweretse urukundo, buri wese amubwira ko yamubonye kuri televiziyo banamubaza niba agiye gufata ubwenegihugu bwe.
Kimwe mu bintu byatunguye DJ Ira ni uko ibi byose byabaye mu gihe kitarenze amasaha 24 yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame.
Mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko mu buzima nta muntu yigeze asaba ngo amuhe nkuko nyakubahwa Paul Kagame yabimukoreye aho yaize ati “ uwasaba yasaba Papa PK