Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Werurwe 2025 mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega habereye impanuka ya Bis zizwi nka Yutong yavaga I Nyamirambo igana mu mujyi wa hagati yagonganye n’Imodoka ntoya ikomerekeramo benshi
Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma Saa Moya n’Igice z’igitondo aho Abayibonye bavuze ko bisi ya Yutong yagonze imodoka ya Toyota Hilux yavaga mu mujyi mu kindi cyerekezo, Hilux na yo igongwa na Corolla yari inyuma yayo.
Ababonye iyi mpanuka basobanuye ko bisi ijya kugonga Hilux, yabanje guhunga umumotari wari imbere yayo. Umumotari n’uwo yari atwaye baguye hasi, bakomereka byoroheje.
Umwe muri bo ati “Yashakaga gukatira umumotari, igiye hepfo ihura n’izi ngizi, na zo zirayigarura, ni ko gushaka inzira hariya.”
Abapolisi bageze ahabereye impanuka, bakata Hilux bakoresheje ibyuma byabigenewe, bakuramo umushoferi wari wahezemo, bigaragara ko yakomeretse bikomeye.
Uyu mushoferi yabanje guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa ku bitaro.
Kugeza ubu umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka ni 23 harimo 3 bakomeretse bikomeye
ababonye iyi mpanuka batangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gihe abana b’abanyeshuri ndetse n’abandi banyamaguru bagendaga ku ruhande.