SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igitaramo cyabahoze bagize Sauti sol I Kigali cyahinduriwe amatariki
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Igitaramo cyabahoze bagize Sauti sol I Kigali cyahinduriwe amatariki
Imyidagaduro

Igitaramo cyabahoze bagize Sauti sol I Kigali cyahinduriwe amatariki

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 15, 2024
Share
SHARE

Igitaramo byari byitezwe ko kizahuriza i Kigali abahoze mu itsinda rya Sauti Sol cyajemo impinduka kuko aho kugira ngo kibe ku wa 18 Ukwakira 2024, cyimuriwe ku wa 30 Ukwakira 2024.

Mu itangazo abateguye iki gitaramo bashyize hanze, bagaragaje ko izi mpinduka zatewe n’impamvu zitabaturutseho nubwo batigeze bazitangaza.

Icyakora ku rundi ruhande, bemeje ko abaguze amatike bazayifashisha ku munsi mushya w’iki gitaramo.

Iki gitaramo cyiswe ‘Sol Fest Kigali Pre Party’, kizabanziriza icyiswe Sol Fest giteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya ku wa 19-21 Ukuboza 2024.

Mu gitaramo kizabera i Kigali byemejwe ko kizitabirwa na Savara Mudigi, Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Fancy Fingers bahoze muri Sauti Sol.

Iki gitaramo kandi kizagaragaramo abahanzi nka Mike Kayihura na Ariel Wayz, mu gihe aba DJs bavanga imiziki bo barimo DJ Sonia na DJ June.

Byitezwe ko ku wa 19 Ukuboza 2024 hazaba igitaramo cya Sol Fest cya VIP ndetse n’icyo ku wa 21 Ukuboza 2024 kigenewe abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ni ibitaramo biteganyijwe kwitabirwa n’abahanzi barimo Khaligraph Jones na Nyashinski.

Iki gitaramo kigamije gusigasira isura n’icyubahiro cya Sauti Sol kizaba gikurikiye icyabaye mu 2023 cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki barenga ibihumbi 15.

Itsinda rya Sauti Sol ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye ryatangijwe mu 2005 riza gutandukana mu 2023.

urubanza rwa Titi Brown rwongeye ruterwa ipine
Jose Chameleon yageze I Kigali aherekejwe na Teta Sandra yanga kuganira n’itangazamakuru
Taylor Swift yashenguwe n’urupfu rw’umufana asubika igitaramo
A$AP Rocky agiye gusubira mu nkiko
Umunyamideli Judith Heard yagiriye inama Abakobwa bakiri batoya
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Real Money Pokies Australia With Neosurf

May 28, 2024

Crazy Luck Casino Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024
Andi makuruIyobokamana

Papa Francis arembejwe n’’umusonga wo mu bihaha

February 19, 2025

Casino Black Jack Online

May 28, 2024

Facebook Games Real Money

May 28, 2024

Casino App Real Money Paypal

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?