Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 nibwo umuhanzi akaba n’umuganga Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangije ubukangurambaga bwo gutegura igitaramo cyo guca agasuzuguro k’ umuhanzikazi wo muri Nijeriya Tems wari umaze gusubika igitaramo iki Kigali nawe icyi cyasubitswe mu gihe haburaga iminsi mike ngo cyibe .
Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku tariki ya 22 Werurwe 2025 aho byari biteganyijwe ko abahanzi Nyarwanda benshi bari biteguye gufatanya na Tom Close muri icyo gitaramo cyo kwamagana ako gasuzuguro ka Tems cyari kuzabera muri BK ARENA
Ibyo isubikwa by’iki gitaramo Tom close yabitagaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025 habura iminsi mike aho yatangaje ko yafashe icymezo cyo gusubika icyo gitaramo kubera ko umwanya wo kugitegura wabaye muto bitewe nibyari gukenerwa byose ngo kigende neza .
Yagize “ Gusibika iki gitaramo n’impamvu z’umwanya muto wo kugitegura neza kugira ngo kizagende neza nkuko babyifuzaga .
Kugeza ubu nkuko twagiye tubikurikirana ku mbuga no mu binyamakuru bitandukanye hano , amakuru menshi agera hanze n’uko Tom Close yari ageze kure ibiganiro na bamwe mu bahanzi bari kumufasha gukora icyo gitaramo ndetse no kuganira n’abaterankunga mu rwego rwo kugira ngo bazabashe kugikorera muri BK ARENA .
Nubwo igitaramo cyo guca agasuzuguro k’umuhanzikazi Tems cyasubitswe hasigaye igihe gito ngo kibe , ni kimwe mu bitaramo byari bahagurukije bamwe mu bayobozi bakuru hano barimo Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine na Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Népo Abdallah bari muba mbere berekanye ko bashyigikiye igitekerezocya Tom Close
Nubwo tom close yatangaje ko iki gitaramo cyasubitswe yasoje avuga ko adatekereza ko yakongera kugisubukura kuko amahirwe yabyo ari makeya cyane ariko ashimira buri wese wari washyigikiye igitekerezo cye .