Kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza kuya 2 werurwe uyu mwaka abanyarwanda bose aho bava bakagera cyari icyumweru bateguye mu buryo bwose bushoboka kugira irushanwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda uyu mwaka rigende kuko ryanateguraga shampiyona y’Isi cy’uyu mukino kizabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka 2025 .
Mu bintu byinshi byatumye iyi Tour du Rwanda 2025 igenda neza kuva itangiye kugeza isojwe mu byitaweho cyane harimo n’umutekano n’ubwirinzi bw’ikintu cyose cyawuhungabanya. aho ku nshuro yabo ya Kabiri Ikigo cya Tige Gate S gikora akazi ko kurinda umutekano ni gushaka ubwirinzi mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda kiri mu bya mbere bimaze kwerekana ubuhanga n’ubunararibonye nacyo cyari kw’isonga kuko abasore n’inkumi bacyo bacyo b’ibigango bongeye kwereka byinshi bakura mu mahugurwa bahora bahabwa kugira babashe kunoza akazi baba bashinzwe kaba katoroshye kabone ko akenshi aho amagare ahagurukira cyangwa asoreza haba hari abantu benshi batandukanye biganjemo n’abana bakaba bashinzwe kurinda neza uwo mutekano n’ubwirinzi bwabo ndetse n’abakinnyi ubwabo kubera umuvuduko baba bafite.
Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho ikiganiro gito twagiranye n’Umuyobozi mukuru wa Tiger Gate S Bwana Gatete Jean Claude ku bijyanye n’urugendo rwabo muri iyi tour du Rwanda uyu mwaka ku nshuro yabo ya kabiri .
Bwana Gatete yadutangarije uyu mwaka bafashe umwanya munini wo kwitegura iri rushanwa kugira ngo bakosore ibyo baba batarakoze neza mu irushanwa ry’Umwaka washize aho bongereye abasore n’inkumi babo amahugurwa menshi kuko umukino w’amagare imitegurure yawo itandukanye n’Indi mikino kuko isaba ibintu byinshi kubera ri umukino usanga abaturage mu turere batuyemo ,
Yakomeje avuga ko uyu mwaka byari ibintu biteguye cyane ku ruhande rwa Federasiyo n’abaterankunga bose bari muri iryo rushanwa kuko babashije kwishimira uko abasore ba Tiger Gate S bakoranye neza nabo kuva ku munsi wa mbere kugeza kuwa nyuma ,yaboneyeho kandi gushimira bakozi bose ba Tiger Gate S bakoze muri tour du Rwanda uyu mwaka n’abandi bakora mu bindi bikorwa bitabira bitandukanye uburyo berekanye ubunararibonye bwabo .
Mu gusoza twamubajije aho bageze Imyiteguro ya Shampiyona y’isi y’umukino wa Amagare izabera mu Rwanda atubwira ko kugeza ubu bakiri mu biganiro na Federasiyo ariko nkuko bo biri mu nshingano zabo nka Tiger Gate S baticaye ubusa bakomeje kugenda bongerera abasore n’Inkumi zabo amahugurwa menshi kuko Atari ibyo gusa bitabira bagira n’Ibindi birimo imikino itandukanye ibera ku masitade atandukanye hano mu Rwanda .
Ubusanzwe Tiger Gate S Ni kompanyi ikora ibintu byinshi birimo ubwirinzi ,Umutekano kwirinda ubucucike mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda aho batanga abasore n’Inkumi mu birori ,Kurindira umutekano abantu ku giti cyabo ,Protocole aha henshi ndete no ku masitade atandukanye yatangiye gukora ako kazi mu mwaka wa 2021 kugeza ubu ifite abasore n’Inkumi barenga igihumbi bifashisha muri ibyo bikorwa byose .
Uwakwifuza serivise z’Ubwirinzi no kugucungira umutekano no kwirinda ubucuckike mu birori byawe wagana ibiro bya Tiger Gate S aho bikorera I Remera mu igorofa ya ikoreramo Equity Bank ku Gisimenti cyangwa ukabahamagara kuri 0785104552 cg 0788350325.