Robert De Niro wamenyekanye cyane muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yabyaye umwana wa karindwi ku myaka 79.
Amakuru y’uko uyu mugabo yakiriye umwana we wa karindwi mu muryango we yatangiye kuvugwa ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi ubwo yagaragazaga ko kongera kuba se w’umwana “bituma umuntu yiyumva neza ariko na none akajya mu rujijo kuko aba atazi ikigiye gukurikiraho.”
Uyu mugabo wegukanye ibihembo bya Oscar ubugira kabiri asanzwe ari se wa Drena w’imyaka 51, Raphael w’imyaka 46, Julian na Aaron b’imyaka 27, Elliot w’imyaka 24 na Helen Grace w’imyaka 11.
Aba bana bose Robert De Niro yababyaye kuri Diahne Abbott na Grace Hightower, abagore bashakanye mu bihe bitandukanye.