Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yongeye kugira ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero, bituma aruka ndetse ahabwa ibikoresho bimufasha guhumeka.
Uyu musaza w’imyaka 88, amaze igihe arwaye umusonga watumye ajyanwa mu bitaro, uretse ko yari amaze iminsi ari koroherwa kugeza ubwo yongeraga kugira ikibazo kidasanzwe, cyanatumye abaganga basukura ibihaha bye.
Papa Francis kandi yahise ahabwa ibikoresho bimufasha guhumeka, nyuma y’uko atari agishoboye kubyikorera. Abaganga bari kumwitaho, bategereje kuza kureba ingaruka z’iki kibazo Papa Francis yagize, aho byitezwe ko baza kubona ibisubizo mu masaha 48 ari imbere, ari naho hari buve umwanzuro w’icyo bari bukore.
Uyu Mushumba uherutse gutangaza ko atiteguye kwegura, amaze iminsi akoresha igare rigenewe abafite ubumuga kubera ibibazo yagize mu mavi ndetse n’umugongo.