SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025
Andi makuru

Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025

Gossip Kigali
Last updated: 2025/02/24 at 10:14 AM
Gossip Kigali
Share
3 Min Read
SHARE

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bya ‘Video Vixen Awards’; bihemba abakobwa batandukanye bagiye bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi zakunzwe mu Rwanda.

Ibihembo bitegurwa na Chufa Company Ltd, ihagarariwe na Igihozo Pacifique, ukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’iyi sosiyete.

Uyu mwaka Irafasha Sandrine Reponse umaze kumenyekana nka Swalla niwe uhatanye mu byiciro byinshi cyane ko ari muri bine. Birimo icya ‘Best Video Vixen’, ‘Best Popular Video Vixen’, ‘Best Inspirational Video Vixen, ndetse n’icya ‘Best Photogenic Video Vixen’.

Teta Kumba nawe ahatanye mu byiciro bitatu birimo icya ‘Best Video Vixen’, ‘Best Popular Video Vixen’ na ‘Best Photogenic Video Vixen’.

Abandi bahatanye mu byiciro bitatu barimo Noella Iliza uri mu cya ‘Best New Video Vixen’, ‘Best Popular Video Vixen’ na Best Creative Video Vixen’, ndetse na Juru Ornella uhatanye mu cya ‘Best Video Vixen’, ‘Best Photogenic Video Vixen’ na ‘Best Dancer Video Vixen’.

Abandi bari mu byiciro byinshi barimo Zuba Judy, Teta Bittia, Nyambo Jesca, Kayumba Darina, Lana Boo, Tiana Ella na Alyce Amike. Aba bose buri umwe agiye ahatanye mu byiciro bibiri.

Muri uyu mwaka by’umwihariko muri iri rushanwa hashyizwemo icyiciro cy’abakobwa bagaragaye by’imbonekarimwe mu mashusho y’indirimbo. Ni mu cyiciro cyiswe ‘Best Special Video Vixen’.

Aha hatanyemo Scillah biturutse ku kugaragara mu ndirimbo “Bailando” ya Shaffy, Umugore wa The Ben , Uwicyeza Pamella wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ebyiri z’umugabo we zirimo iyo bakoze bitegura kwibaruka imfura yabo bise “True Love”, ⁠Kayumba Darina wagaragaye mu ndirimbo ya Chriss Eazy yise “Sekoma” n’abandi.

Jasinta Makwabe uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika y’Uburasirazuba nawe ahatanye muri ibi bihembo. Uyu mukobwa ahatanye mu byiciro bibiri birimo icya ‘Best Popular Video Vixen’ na ‘Best Video Vixen’.

Bianca, Juru Ornella, Divine Uwa na ⁠Shakira Kay bari mu bakobwa bamaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera kubyina no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ni bamwe mu bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Dancer Video Vixen’.

N’ubwo nta ndirimbo aheruka kugaragaramo vuba aha Shaddy Boo nawe ari mu bahataniye ibi bihembo. Uyu mugore w’abana babiri ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Iconic Video Vixen’ ahatanyemo n’abarimo Keesha Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol; bahuriye muri iki cyiciro n’abandi barimo Lana Boo, Sonia Kajibanga na Stina.

Ibi bihembo byaherukaga gutangwa muri Nyakanga 2023, mu birori byabereye muri Onomo Hotel. Uyu mwaka bizatangwa mu mpera za Werurwe 2025.

Ushaka kugira umukobwa uha amahirwe muri aba cyangwa abandi, bahatanye muri ibi bihembo uyu mwaka wakanda hano:  https://kalisimbievents.com/voting/video-vixen-awards-2025 

 

You Might Also Like

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Gossip Kigali February 24, 2025 February 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza

April 15, 2025
Imikino

Mapinduzi Cup : APR FC iri mu itsinda rimwe na Simba SC

December 20, 2023
Imyidagaduro

Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye

July 12, 2024
Andi makuru

Ibyishimo ni byose ku bamotari nyuma yo kugabanyirizwa amande bacibwaga

April 30, 2025
Imyidagaduro

Safi Madiba agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise Back To Life

November 4, 2023
Imyidagaduro

John Amos wamamaye muri filime Prince à New york yitabye Imana

October 2, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?