SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: John Amos wamamaye muri filime Prince à New york yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > John Amos wamamaye muri filime Prince à New york yitabye Imana
Imyidagaduro

John Amos wamamaye muri filime Prince à New york yitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 2, 2024
Share
SHARE

John Amos wamamaye muri filime nka ‘Good times’ akinamo yitwa James Evans na ‘Roots’ akinamo yitwa Kunta Kinte, yitabye Imana azize uburwayi busanzwe ku wa 21 Kanama 2024.

Uyu mugabo yitabye Imana ari iwe mu rugo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byemejwe n’umuhungu we, Kelly Christopher Amos wabwiye ikinyamakuru Variety ko ababajwe no kubasangiza inkuru y’urupfu rwa se umubyara.

Ati “Yari umugabo mwiza, ufite umutima mwiza […] ibikorwa bye ntibizigera bituma yibagirana, ni umugabo wakunze gukina filime ubuzima bwe bwose.”

Uyu muhungu yavuze ko se yitabye Imana aherutse gukina kuri filime mbarankuru igaruka ku rugendo rwe mu gukina filime bise ‘America’s Dad’.

John Amos wavutse ku itariki 27 Ukuboza mu 1939 yatangiye gukina ibijyanye na filime mu 1970, bimusaba imyaka irindwi yonyine kugira ngo atangire ahatanire ibihembo bya Emmy Awards.

Uyu mukinnyi wa filime witabye Imana, yamamaye cyane muri filime ‘Roots’ yacaga kuri televiziyo ‘ABC’ aho yakinnye yitwa Kunta Kinte.

Amos ariko kandi yagaragaye muri filime zinyuranye zirimo ‘About the Andersons’, ‘The west wing’, ‘Two and a half men’, ‘the ranch’ n’izindi nyinshi.

Bya vuba Amos yanagaragaye muri filime ya Eddie Murphy yitwa ‘Coming to America’, ‘Die Hard2’, ‘Beastmaster’, ‘Lock up’, ‘Me tyme’ mu gihe itahiwe ari filime mbarankuru umuhungu we yamukozeho izajya hanze mu minsi ya vuba.

Georgina Rodriguez yanyomoje amakuru avuga ko we na cristiano batabanye neza
Bruce Melodie yijeje abakunzi be indirimbo nshya yise Soweto
John Drille yishimiye kugaruka mu Rwanda avuga ko ahafata nko mu rugo(Amafoto)
Itorero Inyamibwa ryataramiye benshi barimo Perezida Kagame na Madamu mu gitaramo inkuru ya 30 (Amafoto)
Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Web Gambling Ie

May 28, 2024

Best Ie Casino Bonuses

May 28, 2024

Download Slotomania App

February 25, 2025

Online Casino B

May 28, 2024

Bet O Bet Casino

May 28, 2024

Using A Strategy For Playing Australian Pokies With

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?