Umuhanzikazi Bwiza Emerence ukunzwe cyane nka Bwiza ku izina ry’ubuhanzi ari mu byishimo byinshi nyuma yahoo igitabo gikubiyemo ubushakashatsi yakoze mbere yuko asoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza cyemewe n’abarimu bamwigishije .
Bwiza uri kwitegura kumurika alubumu ye ya kabiri yise ’25 Shades’agiye kurangiza amasomo ye kaminuza ya Mount Kigali University’ aho yigaga ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu (Hospitality and tourism management).
Iki gitabo Bwiza kirimo ubushakashatsi yakoze ku buryo serivisi zo muri hoteli mu Rwanda ku biribwa n’ibinyobwa zirushaho kumenyekanisha ubwiza bw’amafunguro aboneka mu Rwanda.
Iyi album Bwiza ateganya kuyimurikira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo n’abarimo The Ben na DJ Toxxyk ku wa 8 Werurwe 2025.
Bwiza yamuritse iki gitabo ku munsi ari mu bagomba kugaragara ku rubyiniro rumwe na John Legend na Dj Toxxyk mu gitaramo gikomeye cya ‘Move Afrika’ mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena.