Umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, wohereje i Luanda muri Angola itsinda ry’intumwa zigomba kuwuhagararira mu biganiro bizawuhuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro by’impande zombi ziri mu ntambara kuva mu Ugushyingo 2021 biteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe.
Umuvugizi w’Ishami rya Politiki muri M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko itsinda ry’intumwa uriya mutwe wohereje i Luanda rigizwe n’abantu batanu.
Ati: “AFC/M23 iramenyesha rubanda ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 yohereza i Luanda mu murwa mukuru wa Angola delegasiyo igizwe n’abantu batanu, kugira ngo bazitabire ibiganiro ku busabe bw’abayobozi ba Angola.”
Uyu mutwe waboneyeho gushimira Perezida João Lourenço wa Angola ku bw’imbaraga akomeje gukoresha mu rwego rwo guhagarika amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
M23 ntiyigeze itangaza amazina y’abo yohereje muri biriya biganiro; gusa uyu mutwe ukunze guhagararirwa muri gahunda nk’iriya n’abarimo René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro wari warasinyanye na Kinshasa.
Mu bandi bakunze kuwuhagararira harimo Lawrence, Yannick Kisola na Col. Imani Nzenze uri mu basirikare bakomeye bawo; gusa amakuru avuga ko mu ntumwa zizaba ziri i Luanda hagomba kuba harimo Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa.
Amakuru aturuka ku ruhande rwa leta ya RDC avuga ko intumwa zayo na zo ziza kugera i Luanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Ni intumwa bivugwa ko ziza kuba ziyobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean Pierre Bemba.