Victor Rukorana uri mu bahanzi bakora umuziki gakondo kandi bakunzwe mu Rwanda , yatandukanye n’uwari umujyanama we nyuma yo kumushinja ibirimo imyitwarire itari myiza hagati ye n’abandi bahanzi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambagaze mu ibaruwa yageneye abanyamakuru, Victor Rukotana yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari umujyanama we, Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, nyuma yo kugirwa inama n’abantu benshi ndetse no kubona ko umubano utari mwiza hagati ye n’abandi bahanzi ugira ingaruka ku muziki we.
Ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona ko imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I.Music ya Ishimwe Jean Aime benshi bazi nka No Brainer.”
Victor Rukotana yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO ko ibyo yakoze abona byari bikwiye kandi yizeye ko nta ngaruka byamugiraho kuko amasezerano afite uko abigena.
Yavuze ko mu masezerano yabo harimo ko mu gihe hari ibyo batumvikanaho buri ruhande rufite uburenganzira bwo gusesa amasezerano.
Ati “Twari dufitanye amasezerano y’imyaka itatu ariko na none arimo ingingo yemera ko twatandukana igihe hari ibyo twaba tutumvikanaho.”
Twifuje kuvugana na Ishimwe Jean Aime ngo twumve uko yakiriye iki cyemezo cy’umuhanzi asanzwe areberera, ariko ntibyakunda ko yitaba telefone ye igendanwa.
Victor Rukotana atandukanye na Ishimwe mu gihe biteguraga gusohora album ‘Imararungu’, ya mbere y’uyu muhanzi.