Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yifatanyije na bagenzi be bo mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’abo mu w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC, mu nama yo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama yabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025.
Ni inama itegura iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize EAC na SADC iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Inama y’Abaminisitiri yitabiriwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri Kenya na Zimbabwe nk’abahagarariye EAC na SADC ndetse bari ku buyobozi bw’iyi miryango.
Abandi bayitabiriye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Zambia, Tanzania, Somalia n’u Rwanda ndetse n’abaminisitiri bashinzwe Akarere muri Uganda, Sudani y’Epfo, u Burundi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Malawi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko igihugu kirebwa n’ikibazo cyari gihagarariwe na ambasaderi.
Ati “DRC, igihugu kiri ku murongo w’ibyigwa mu nama, yahagarariwe na Ambasaderi wayo muri Botswana na SADC.’’
Abasesenguzi bagaragaje ko bica amarenga y’ubushake buke bwa RDC mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Bamwe bakavuga ko bishobora kuba kidobya mu gushaka igisubizo kirambye.
Ukwihunza inshingano kwa RDC guheruka no kugarukwaho na Perezida Kagame mu butumwa yagejeje ku bakuru b’ibihugu bya EAC mu Nama Idasanzwe yiga ku ntambara y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibabaje kubona abakuru b’ibihugu bigize EAC batumiwe mu nama yiga ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ariko Perezida w’icyo gihugu, Félix Tshisekedi, ntayitabire.
Yagize ati “N’ubu, umuntu cyangwa igihugu turi kuvugaho ntabwo gihagarariwe, ubu tuvugana kandi igihugu cyakabaye kiri muri EAC, ariko nta hantu gihagarariwe.”
“Rero ntabwo nahamya ko ibyo tuganira hari umusaruro byatanga ku bizaba mu rugendo rwo gushaka igisubizo muri kiriya gihugu.”
Inama ihuza EAC na SADC yatumijwe mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni nyuma y’uko Umutwe wa M23 umaze iminsi mike ufashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Mu bakuru b’ibihugu bemeje ko bazitabira iyi nama harimo Perezida Kagame, Tshisekedi wa RDC, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh.