Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla bagiye kugirira uruzinduko i Vatican, aho bazasura ibikorwa bitandukanye ndetse n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.
Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yatangaje uru ruzinduko ku wa 18 Werurwe 2025, isobanura ko ruzakomeza umubano hagati ya Kiziliya Gatolika n’u Bwongereza.
Muri uru ruzinduko, Umwami n’Umwamikazi bazajya mu misa muri Kiliziya Sistine. Ni misa izaba ifite insanganyamatsiko yo kurengera ibidukikije.
Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe guhera ku wa 7 kugeza ku ya 10 Mata 2025. Hari icyizere ko Papa Francis ashobora kuzaba yarakize, akifatanya n’Umwami Charles ndetse n’Umwamikazi Camilla kwizihiza umwaka w’impuhwe uba buri myaka 25.
Uru ruzinduko rwatangajwe bwa mbere muri Gashyantare 2025, mbere yuko Papa Francis ajyanwa mu bitaro. Nyuma Vatican yaje gutangaza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika arwaye umusonga n’imyanya y’ubuhumekero.
Nyuma y’ibyumweru bitatu arwaye, Vatican yatangaje ko ari gutora agatege. Iki ni cyo gihe kinini Papa Francis yari amaze mu bitaro kuva yaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu 2013.