SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urupfu rw’Umunyarwanda Fred Kamaliza waguye muri Uganda rukomeje guteza urujijo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urupfu rw’Umunyarwanda Fred Kamaliza waguye muri Uganda rukomeje guteza urujijo
Andi makuru

Urupfu rw’Umunyarwanda Fred Kamaliza waguye muri Uganda rukomeje guteza urujijo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 22, 2023
Share
SHARE

Umunyarwanda Fred Kamaliza yari asanzwe ari umucuruzi uzwi muri Uganda. Amakuru avuga ko aherutse gupfira muri gereza rw’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, ariko iby’urwo rupfu ntibirasobanuka neza.

Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence, CMI, rukaba ruyoborwa na Major General James Birungi.

Fred Kamaliza yari umwe mu bacuruzi bazwi cyane i Kampala.

Mu mafaranga ye, yari yaraguzemo imodoka ihenze ya Range Rover, ifite ikirango cyanditswe mu mazina ye mu mpine ari yo Fred K.

Inkuru y’urupfu rwa Kamaliza Fred yatangiye kumenyekana mu mpera z’Icyumweru cyatambutse, ariko itangazamakuru kuri uyu wa Mbere mu masaha ashyira ay’igicamunsi nibwo ryatangiye kubigenzurira hafi.

Bivugwa ko yasimbutse inzu ndende iri ku cyicaro cya CMI kiri ahitwa Mbuya ariyahura.

Icyakora nta ruhande rwigenga ruragira icyo rubitangazaho ngo bigire umurongo bihabwa.

CMI nayo ntacyo irabivugaho.

Iby’uko yasimbutse iriya nyubako, hari bamwe batabiha ishingiro kubera ngo nta kintu kigaragaza aho yari ahagaze mbere yo gusimbuka ndetse n’aho yituye hasi bikamuviramo urupfu ntiharagaragazwa.

Bamwe bemeza ko uriya muherwe yafashwe n’abakozi ba CMI bafatanyije n’abo mu itsinda rishinzwe gukumira no kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba ryitwa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).

Ntiharamenyekana icyo yaba yarafungiwe ariko hari abavuga ko byaba bifitanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga.
Ikiriyo cyo kumwibuka kiri kubera i Kampala kandi biravugwa ko hari gahunda yo gucyura umurambo we ukazanwa i Rwanda, ariko ibi bibangamiwe n’uko ibyangombwa bye bigifitwe n’abayobozi.
Daily Monitor yabajije Umuvugizi wungirije w’Ingabo za Uganda, Col Deo Akiiki ku rupfu rwa Fred Kamariza, undi asubiza ko nta kintu abiziho!

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC mu Burundi
I Kigali hateraniye inama ya 10 y’umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera(ASFM2023)
U Rwanda rwongeye gutangariza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ko rutazakomeza kwikorerzwa ibibazo bya RDC
Amashusho ya Perezida Kagame akina Billard n’umukwe yazamuye imbamutima za benshi
Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Fire In The Hole Slot Machine

February 25, 2025

Live Dealer Electronic Casino In Ireland Reviews

August 11, 2020

How Much Do Pokies Make

May 28, 2024

Crown Casino Western Australia

February 25, 2025

New Ie Promo 2023 Free Spins

May 28, 2024

Playing Online Blackjack For Real Money In Ireland

May 17, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?