Uko bukeye uko bwije niko twumva inkuru zivuga ku mpfu z’abantu bakomeye cyangwa ibyamamare kw’isi hose byitabye Imana mu buryo butandukanye .
Muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Hollywood life tugiye gusubiza masomo inyuma turebe ibyamamare isi imaze kubura kuva uyu mwaka watangira duhereye ku byamamare bikomeye byamenyekanye muri Hollywood.
Birazwi neza ko gutakaza umubare munini w’ibyamamare bishobora guteza agahinda kenshi kw’isi hose kugeza kuri rubanda rugufi kuko kubura umuntu wafatanga nk’icyitegererezo nk’Umuririmbyi wa Rock.Umukinyi ,Umucuranzi cyangwa umunyepolitike ni bintu biba bitoroshye
Umwaka wa 2025 watangiye ari umwka wo kwitondera cyane,kuko kugeza mu mpera za 2024 isi yari imaze gutakaza umubare munini w’abantu bazwi cyane harimo nk’uwahoze ari Perezida Jimmy Carter, wapfuye afite imyaka 100 iminsi ibiri mbere y’umwaka mushya. Byongeye kandi, Linda Lavin, Jocelyn Wildenstein, Jefflyn Buena, Vivienne, na Peter bapfuye nyuma gato y’intangiriro ya 2025.
1. Jocelyn Wildenstein
Jocelyn Wildenstein yapfuye ku ya 31 Ukuboza 2024. Nyuma y’igihe kinini yari amaze ahanganye n’Indwara y’ibihaha yitwa pulmonary embolism, mu gihe umukunzi we Lloyd Klein, yatangaje ko yapfuye nyuma yo kurwana n’indi ndwara y’uruhu bita phlebitis.
2. Wayne Osmond
Wayne Osmond waririmbaga mu itsinda rya Osmonds Band yitabye Imana ku ya 1 Mutarama 2025, nkuko murumuna we Merrill Osmond yabihishuye nubwo batigeze bavuga icyamwishe .
3. Brenton Wood
Brenton Wood wari umuririmbyi w’injyana ikunzwe cyane muri Amerika ya Soul yitabye Imana ku tariki 03 Mutarama 2025 afite Imyaka 83 nkuko umujyanama we yabitangaje
4.Jeff Baena
Jeff Baenna umugabo wa Aubrey Plaza ni umwanditsi wa Filime ndetse akanazitunganya yafuye ku tariki ya 04 Mutarama 2025 afite imyaka 47 y’amavuko
5. Francisco San Martin
umukinnyi wa Filime Francisco San Martin yitabye Imana afite imyaka 39 nkuko byatangajwe ba bashizwe ibizamini mu bitaro bya Los Angeles Countty akaba yarapfuye tariki 16 Mutarama 2025 yiyahuye .
6. Lynn Ban
Lynn Ban yitabye Imana tariki ya 20 Mutarama 2025 afite imyaka 52 , urupfu rwe rukaba rwaratewe ikibazo cyagize ubwo yabagwaga Ku bwonko nyuma yo gukora Impanuka ari kuri Ski mu ruburwa ku tariki ya 20 Ukuboza 2024
7.Dj Unk
Dj Unk ubusanzwe witwaga Anthony Leonard Platt urupfu rwatangajwe n’Umugore Sherkita Long Platt we Abinyujije ku mga nkoranyambaga,akaba yaritabye Imana tariki 24 Mutarama 2025,Ariko icyo yazize ntikigezwe gitangazwa .
8. Barbie Hsu
Barbie Hsu wamenyekanye cyane muri filime ya Meteor Garden yapfuye afite Imyaka 48
9. Irv Gotti
Umunyamakuru w’I Hollywood uziwi nka Irv Gotti we yitabye Imana ku ya 05 Mutarama 2025 afite Imyaka 54 , ariko amakuru y’urupfu rwe ntayo yabashije kumenyekana nubwo bivugwa ko yaba yaramaze igihe afite indwara ya Diabete