Abategura Tour du Rwanda batangaje ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utazabangamira irushanwa ry’uyu mwaka ryitezwemo abakinnyi bagera kuri 80 bavuye hirya no hino ku Isi.
Hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 2 Werurwe 2025, ni bwo mu turere dutandukanye two mu Rwanda hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda.
Mu itangazo ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, bwavuze ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utazabangamira iri rushanwa.
Yagize iti “Vuba aha hari igihe imirwano yagize ingaruka ku bo ku ruhande rw’u Rwanda batuye hafi y’umupaka. Ingamba zose zarafashwe kugira ngo ibyabaye bitazongera.”
“Ubuzima mu Karere ka Rubavu n’ahandi mu Rwanda burakomeje nk’ibisanzwe, bityo Tour du Rwanda izaba kandi nta mpinduka ibayeho kuri gahunda yayo. Abakinnyi, amakipe ndetse n’abafana bizere ko umutekano uzaba usesuye kandi bazaryoherwa n’irushanwa.”
Ni isiganwa rizakinwa mu duce umunani tungana n’ibilometero 817, hakaba hateganyijwe ko hari tumwe tuzabera mu Burengerazuba bw’u Rwanda buhana imbibi na RDC.
Aha harimo Agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu, aka Kane kazava i Rubavu kerekeza i Karongi ndetse n’aka Gatanu kazava i Rusizi kerekeza i Huye.