Nyuma y’iminsi mike ingabo za AFC na M23 zigaruriye umujyi wa Goma nyuma y’intambara ikomeye wayihuzaga n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’indi mitwe yafatanyaga nawo nka FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’indi mitwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare 2025 nibwo ubuyobozi bwa M23 bwongeye gushimangira ko bamaze kwigarurira umujyi wa Goma wose ndetse akab ari nabo bari gucunga imipaka iyihuza n’U Rwanda.
Kugeza uyu munsi hari ituze mu Mujyi wa Goma kuko nta rusaku rw’imbunda nto n’inini rurongera kumvikana.
Umupaka munini uzwi nka La Corniche kuri Grande barrière ku ruhande rwa Congo urimo kugenzurwa n’abasirikare ba M23.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, abasirikare b’uwo mutwe barimo gusimburana n’abaramukiye mu kazi ko gucunga umutekano kuri uwo mupaka.
Ni mu gihe Abanyekongo basaga 100 bari batangiye gusubira mu byabo nyuma yo guhunga imirwano iherutse mu Mujyi wa Goma.
Umwe muri bo yavuze ko yishimiye ko Umujyi wa Goma wafashwe na M23 akaba yizeye umutekano bidasubirwaho.
Yagize ati: “Nsubiye mu rugo kuko abagumyeyo batubwiye ko ubuzima buhagaze neza kuva ingabo za M23 zafata uyu mujyi, ni yo mpamvu nsubiyeyo n’umuryango wanjye.”
Ibi abihera ku kuba nta masasu arongera kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma cyane ko ngo atahungiye kure ahubwo yari mu Mujyi wa Rubavu abikurikiranira hafi.
Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu batangarije itangazamakuru ko ejo nimugoroba bambutse bakagera i Goma kandi bakagaruka amahoro.