SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia
Imyidagaduro

Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 24, 2025
Share
SHARE

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye iserukiramuco Nyafurika rizwi nka ‘East African Culture & Arts Festival’, rikaba ari ku nshuro ya mbere ryitabiriye.

Abagize Iterero Urukerereza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali tariki ya 19 Werurwe 2025, baherekejwe n’umutoza wabo Masamba Intore ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave.

Bakigera mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia bakiriwe na Ambasaderi Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu, abaha ikaze.

Mu ijambo rye, Ngabo Brave yagarutse ku ruhare rukomeye rw’ubuhanzi mu gukomeza imibanire myiza y’abantu, no kubaka ejo hazaza ha Afurika.

Ati “Umuco si ishusho y’amateka yacu gusa, ahubwo ni imbaraga zituganisha mu cyerekezo cyacu cy’ejo hazaza. Binyuze muri ubu bufatanye n’imikoranire nk’iyi, natwe nk’ibihugu bya Afurika, dushobora gukomeza kwizihiza umurage dusangiye ndetse tugashakira hamwe iterambere n’icyerekezo cyiza cy’ahazaza hacu.”

Abagize Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, bitabiriye iri serukiramuco rya ‘East African Culture & Arts Festival’ bagera kuri 12 barimo abakobwa, abakaraza n’intore.

Bifashishije ubuhanga bafite ndetse n’ibikoresho gakondo bibafasha, bagize umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n’umuco w’ibihugu cyane cyane ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri, ryatangiye kuva tariki 20 kugeza 24 Werurwe 2025.

Ibihugu byaryitabiriye birimo u Burundi, Uganda, u Rwanda, Djibouti, Sudani y’Epfo, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Kenya.

Bruce Melodie yacanye umucyo ku rubyiniro hamwe na Shaggy muri Amerika
Niyo Bosco mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umubyeyi we
Fally Merci yiseguye kubatarabashije kwinjira mu gitaramo abizeza kubashumbusha
Pamella yifurije umugabo we The Ben isabukuru nziza amubwira amagambo aryoshye
Urukiko Rukuru rukatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Where Can I Play Online Slots With The Best Electronic Casinos In Ireland

May 28, 2024
Imyidagaduro

Jennifer Lopez arashinjwa gusuzugura umugabo we byatumye yaka gatanya

July 19, 2024

No Registration Bonus Codes Ie Casinos

May 28, 2024

Masaya 365 Casino Login App Sign Up

February 25, 2025
Andi makuru

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

June 11, 2025

Cobber Casino Review

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?