SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko rwitabiriye urugerero rw’inkomezabigwi kurangwa n’umurava
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko rwitabiriye urugerero rw’inkomezabigwi kurangwa n’umurava
Andi makuru

Dr Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko rwitabiriye urugerero rw’inkomezabigwi kurangwa n’umurava

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 14, 2025
Share
SHARE

Intore zisaga 1500 z’Inkomezabigwi  mu Karere ka Kamonyi, zatangiye Urugerero kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ziyemeje ko kuzatanga amaboko n’imbaraga mu bikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere.

Kuri uyu wa mbere ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa by’Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ku rwego rw’Igihugu kikaba cyatangirijwe muri Kamonyi.

Byitezwe ko Urugerero ruzasozwa ku wa 28 Weurwe 2025, hakaba habarurwa abarenga 69.000 barwitabiriye hose mu gihugu.

Intore za Kamonyi ziyemeje umusanzu mu kubaka irerero, kubaka isoko rito rya kijyambere, kubakira inzu abatishoboye zigera kuri 11, ubukangurambaga mu kurwanya SIDA, inda ziterwa abangavu, kwimakaza isuku  n’isukura no mu bindi bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.

Ngirakamaro Fabrice, umwe mu bagiye ku rugerero, avuga ko kwiyemeza no kudacika  intege ari byo bizatuma besa imihigo bubaka ibikorwa remezo bifitiye akamaro abantu bose.

Ati: “Urugerero tugiyemo tuzubaka isoko rito rya kijyambere kandi rizatugirira akamaro twese kuko yaba nge nzarihahiramo ndetse n’umuryango wanjye.”

Yongeyeho ko ibikorwa bazakora byose biri mu nshingano zabo nk’urubyiruko kuko ari rwo rugomba gusiga u Rwanda ari rwiza kandi ruteye imbere kurusha uko barusanze.

Avuga ko azatanga umusanzu mu bukangurirambaga bibutsa abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kugaburira abana indyo yuzuye bahashya igwingira, nibindi bikorwa rusange bifitiye benshi akamaro.

Mu mateka y’Urugerero, umuco Nyarwanda ugaragaza ko ari igikorwa intore zakoraga zivuye mu itorero cyo kurinda imbibe z’igihugu ntigiterwe kigahorana umutekano.

Ni na yo mpamvu rukomeza gusigasirwa kuko ruri mu ndangagaciro kandi  igihugu kikaba cyizubakiraho.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko ruzarwitabira kuzarangwa n’umurava mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu byateguwe n’inzego z’ibanze, aho mu Karere ka Kamonyi bazubaka isoko rya kijyambere, uturima tw’igikoni, irerero, icyumba mpahabwenge mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Minisitiri yabasabye kandi kuzafasha inzego z’ibanze mu bukangurambaga burimo kurwanya imirire mibi, gukangurira ababyeyi kujyana abana ku ishuri, guca ubuzererezi, kurwanya inda ziterwa abangavu, kwirinda sida, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bibujijwe n’amategeko.

Yagaragaje ko ubukangurambaga ari ingenzi kuko iterambere rituruka mu myumvire, abasaba by’umwihariko kuzagira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bimakaza ubumwe bwacu, abasaba ko ingengabitekerezo ya jenoside bazayirwanya bakayinesha baharanira ko isigara ari amateka mu gihugu cyacu.

Yasoje abibutsa ko ibyo bize mu Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ryabaye kuva tariki 27-30 Ukuboza 2024 bikwiye kubabera impamba ituma buri gitondo babyukana ishyaka, ubutwari no gukunda Igihugu, bizabafasha kugera ku ntego z’Urugerero bagiyeho; abasaba guharanira ko ubwitabire buba 100% kandi buri munsi.

Mu Ntore 1,596  zibarurwa mu Karere ka Kamonyi abagera kuri 904 ntibiyandikishije kandi n’aho baro ntihazwi, ari naho Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice,  ahera avuga ko bazafatanya n’ubuyobozi bw’Uturere kugira ngo na bo bitabire.

Ati: “Tuzaharanira ko Intore zose zitabira urugerero nkuko imibare ibigaragaza harimo abatariyandikishe kandi  batari ku ishuri. Turafatanya n’ubuyobozi b’Uturere kugira ngo na bo bitabire.”

Umwaka ushize wa 2024, Intore zitabiriye urugerero zakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari ebyiri

Urugerero rwatangijwe mu 2013, kuva icyo gihe hamaze gutozwa intore ibihumbi 559.686.

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda
Abaturage 170 baguye mu gitero cy’Ubwiyahuzi muri Sudani
Abakunda kureba ibyiza bitatse u Rwanda bashyizwe igorora na Classic Tours and Travel Agency
Shaddy Boo yashimangiye ko ibirori yateguye I Rubavu bizagenda Neza nyuma y’ibyabaye
Chorale Christus Regnat yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo cyabo (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Latest Casino Bonuses New Casinos

May 28, 2024

Sydney Casino Online

February 25, 2025

How Much Does The Government Make From Pokies

May 28, 2024

Wind Creek Casino

February 25, 2025
Ikoranabuhanga

Uruganda rwa Playstion rugiye kugabanya abakozi 900 kubera ibihombo

February 29, 2024

Pokies No Deposit Bonus Australia

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?