Intore zisaga 1500 z’Inkomezabigwi mu Karere ka Kamonyi, zatangiye Urugerero kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ziyemeje ko kuzatanga amaboko n’imbaraga mu bikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere.
Kuri uyu wa mbere ni bwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa by’Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ku rwego rw’Igihugu kikaba cyatangirijwe muri Kamonyi.
Byitezwe ko Urugerero ruzasozwa ku wa 28 Weurwe 2025, hakaba habarurwa abarenga 69.000 barwitabiriye hose mu gihugu.
Intore za Kamonyi ziyemeje umusanzu mu kubaka irerero, kubaka isoko rito rya kijyambere, kubakira inzu abatishoboye zigera kuri 11, ubukangurambaga mu kurwanya SIDA, inda ziterwa abangavu, kwimakaza isuku n’isukura no mu bindi bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Ngirakamaro Fabrice, umwe mu bagiye ku rugerero, avuga ko kwiyemeza no kudacika intege ari byo bizatuma besa imihigo bubaka ibikorwa remezo bifitiye akamaro abantu bose.
Ati: “Urugerero tugiyemo tuzubaka isoko rito rya kijyambere kandi rizatugirira akamaro twese kuko yaba nge nzarihahiramo ndetse n’umuryango wanjye.”
Yongeyeho ko ibikorwa bazakora byose biri mu nshingano zabo nk’urubyiruko kuko ari rwo rugomba gusiga u Rwanda ari rwiza kandi ruteye imbere kurusha uko barusanze.
Avuga ko azatanga umusanzu mu bukangurirambaga bibutsa abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kugaburira abana indyo yuzuye bahashya igwingira, nibindi bikorwa rusange bifitiye benshi akamaro.
Mu mateka y’Urugerero, umuco Nyarwanda ugaragaza ko ari igikorwa intore zakoraga zivuye mu itorero cyo kurinda imbibe z’igihugu ntigiterwe kigahorana umutekano.
Ni na yo mpamvu rukomeza gusigasirwa kuko ruri mu ndangagaciro kandi igihugu kikaba cyizubakiraho.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye urubyiruko ruzarwitabira kuzarangwa n’umurava mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu byateguwe n’inzego z’ibanze, aho mu Karere ka Kamonyi bazubaka isoko rya kijyambere, uturima tw’igikoni, irerero, icyumba mpahabwenge mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Minisitiri yabasabye kandi kuzafasha inzego z’ibanze mu bukangurambaga burimo kurwanya imirire mibi, gukangurira ababyeyi kujyana abana ku ishuri, guca ubuzererezi, kurwanya inda ziterwa abangavu, kwirinda sida, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bibujijwe n’amategeko.
Yagaragaje ko ubukangurambaga ari ingenzi kuko iterambere rituruka mu myumvire, abasaba by’umwihariko kuzagira uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bimakaza ubumwe bwacu, abasaba ko ingengabitekerezo ya jenoside bazayirwanya bakayinesha baharanira ko isigara ari amateka mu gihugu cyacu.
Yasoje abibutsa ko ibyo bize mu Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ryabaye kuva tariki 27-30 Ukuboza 2024 bikwiye kubabera impamba ituma buri gitondo babyukana ishyaka, ubutwari no gukunda Igihugu, bizabafasha kugera ku ntego z’Urugerero bagiyeho; abasaba guharanira ko ubwitabire buba 100% kandi buri munsi.
Mu Ntore 1,596 zibarurwa mu Karere ka Kamonyi abagera kuri 904 ntibiyandikishije kandi n’aho baro ntihazwi, ari naho Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ahera avuga ko bazafatanya n’ubuyobozi bw’Uturere kugira ngo na bo bitabire.
Ati: “Tuzaharanira ko Intore zose zitabira urugerero nkuko imibare ibigaragaza harimo abatariyandikishe kandi batari ku ishuri. Turafatanya n’ubuyobozi b’Uturere kugira ngo na bo bitabire.”
Umwaka ushize wa 2024, Intore zitabiriye urugerero zakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari ebyiri
Urugerero rwatangijwe mu 2013, kuva icyo gihe hamaze gutozwa intore ibihumbi 559.686.