Umuhanzi Niyo Bosco wari umaze amezi atandatu muri KIKAC Music kuri ubu ari ku isoko aho buri wese ushaka imikoranire bakorana mu buryo bwo gucuruza umuziki we.
Mu Ugushyingo 2023 nibwo Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music avuye muri MetroAfro yamazemo amezi abiri nta gikorwa cy’umuziki akorerwa.
Mu mezi atandatu yamaze muri KIKAC Music yakorewe EP ‘Extended Play’ yise New Chapter, iriho indirimbo eshenu: Ndabihiwe, Hora, Smile, High Table na Eminado. Zirimo izifite amashusho ebyiri;Eminado na Ndabihiwe.
Niyo Bosco yabwiye Ukweli Times ko atakibarizwa muri KIKAC Music ariko bakorana mu bucuruzi bw’umuziki. Ati “Sinkibarizwa muri KIKAC Music ariko turakorana nk’inshuti mu buryo bitandukanye”.
Ni amakuru yahamijwe n’umuyobozi wa KIKAC Music, bwana Uhujimfura Claude wasobanuye ko hari ibyo bagikorana ariko atakibarizwa muri label abereye umuyobozi.
Ati”Ntabwo akibarizwamo ariko nka 20% hari ibyo dukorana, birimo kumushakira akazi, kumuba hafi n’ibindi”.
Mu murongo w’ubucuruzi rero bahisemo gutandukana mu bwumvikane ku buryo binamaze igihe. Niyo Bosco ni umunyamuziki ufite ubuhanga mu kwandika indirimbo z’abahanzi ku buryo ari kimwe mu bimuha akazi kenshi.
Muri MetroAfro yahikojeje amezi abiri, ahava yimyiza imoso. Muri KIKAC Music yahamaze amezi atandatu akorerwa EP y’indirimbo eshanu na Video ebyiri.