SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we wa Guinée-Conakry
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we wa Guinée-Conakry
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we wa Guinée-Conakry

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/04 at 11:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we Gén Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, nyuma y’imvururu zabereye muri imwe muri Stade yo muri iki gihugu zikagwamo abarenga 56.

Ku Cyumweru gishize ni bwo bariya bantu baguye mu muvundo, ubwo abafana b’amakipe abiri yari ahanganye bashyamiraniraga muri Stade ya N’Zérékoré nyuma y’icyemezo kitavugwaho rumwe cy’umusifuzi.

Imibare itangwa n’inzego za Leta iravuga ko abantu 56 ari bo bapfuye, mu gihe itangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta yo ivuga abarenga 135.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije mugenzi we wa Guinée-Conakry ndetse n’abaturage be nyuma y’ariya makuba yabereye mu gihugu cye.

Ati: “Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya ndetse n’abaturage ba Guinée ku bw’ubuzima bwatakariye mu isanganya ryabereye muri Stade ya N’Zérékoré. Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo ndetse n’abaturage ba Guinée muri rusange”.

Umukino wabereyemo iryo sanganya, wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Gen Mamadi Doumbouya.

Imvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N’zérékoré yari mu rugo.

Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, gushyamirana gutangira ubwo, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro.

Polisi yateye ibyuka biryana mu maso igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa.

Usibye abapfuye biganjemo abana bato amakuru avuga ko hari n’abarenga 100 bakomeretse bikomeye, na ho abandi barenga 1,000 bakomereka byoroheje.

You Might Also Like

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul December 4, 2024 December 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

UEFA: Man City yatereye ibaba imbere y’abafana itsindwa 3 kuri 2 na Real Madrid

February 12, 2025
Imyidagaduro

Chriss Eazy yageze muri Pologne mu gitaramo azahuriramo na Joeboy

April 25, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika

November 6, 2024
Andi makuru

Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’abadepite mu majyepfo

March 11, 2024
Andi makuru

U Bubiligi bwohereje abakomando500 mu burasirazuba bwa DRC

March 24, 2025
Andi makuru

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?