Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yateguje abakunzi be bo muri Canada ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye mu ntangiriro za 2025.
Ni ibitaramo bine, birimo icyo azakorera mu Mujyi wa Toronto, Ottawa, Montreal na Edmonton mu gihe amatariki y’ibi bitaramo yo ataratangazwa.
Ni ku nshuro ya kabiri Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Canada cyane ko yahaherukaga mu bitaramo mu 2022.
Ni ibitaramo azakora nyuma yo gutaramira mu gihugu cya Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, aho Mbonyi yiyemeje gusubira i Nairobi nyuma y’uko muri Kanama yahakoreye igitaramo cyitabiriwe cyane.
Ni mu gihe azanataramira mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli kizaba ku wa 25 Ukuboza 2024 muri BK Arena.