Sheilah Gashumba, icyamamare mu itangazamakuru, ari mu makimbirane akomeye nyuma y’uko ashinjwe ibikorwa bifitanye isano no gucuruza abakobwa mu birori bye. Ibi birego byaje nyuma y’uko ashyize ubutumwa kuri Snapchat yamamaza ibirori bye byihariye mu kabari, ibintu byateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwe, Sheilah yatangaje ko abakiriya batanga amafaranga menshi bazahabwa ibyo yabwiye “abakobwa mpuzamahanga babiri” bazabafasha mu kwishimisha.
“Uzagura ameza ya miliyoni 25 cyangwa miliyoni 12 azahabwa abakobwa babiri b’abanyamahanga ngo bamushimishe!! Niyo mpamvu tubyita ’big spenders assembly’!!!” Sheilah kuri snapchat.
Yanavuze ko yiteguye kohereza “abakobwa b’uburanga” baturutse impande zose z’isi mu birori byihariye by’abakiriya bashoboye gutanga amafaranga menshi. “Niba ushaka abakobwa bashya b’uburanga ngo bakuzanirwe mu birori byawe, uzampamagare umbwire. Ntabwo mfite ikibazo cyo kubazana baturutse impande zose z’isi,”
Ibi byahise bishyira abantu ku mbuga nkoranyambaga mu guterana amagambo, bamwe bavuga ko ari ugukoresha abakobwa amabi hifashishijwe impamvu z’akazi. Hari n’abatangaje ko ibi bikorwa bye bisa nk’ibijya gusa no gucuruza abantu.
“Mu gihugu gifite amategeko akomeye, umuntu nka Sheilah Gashumba yari kuba yarafashwe. Ibi ntabwo ari ugucuruza abantu?” umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaranditse.
Undi yigeze kuvuga ko ari “Diddy w’umugore,” avuga ku birego bishyirwa ku muhanzi w’umunyamerika uzwi muri muzika nka P. Diddy ushinjwa gucuruza abakobwa mu birori yabaga yateguye.
N’ubwo ibyo birego bikomeje kuba byinshi, Sheilah afite n’abamushyigikira kuri murandasi. Hari abemeza ko abakobwa bavugwa muri ibi bikorwa ari abantu bakuru bifatira ibyemezo byabo. “Aba ni abakobwa bakuze. Nta muntu uri kubahatira gukora ibyo badashaka,” umwe mu bamushyigikiye yanditse.
Iki kibazo cyongeye gutuma havugwa byinshi ku mipaka iri hagati y’imyidagaduro y’abakuze no gukoresha nabi abagore, ndetse n’inshingano z’ibyamamare mu bikorwa bifite akamaro rusange.