Bwiza uri muri Mozambique mu biruhuko, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique anagirana ibiganiro na Amb. Col. (Rtd) Donat Ndamage.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza yavuze ko yishimiye kwakirwa na Ambasaderi ndetse ahamya ko yishimiye umushinga we wa #Igitimurugo aho ateganya gutera ibiti ibihumbi 200 biribwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije banarwanya imirire mibi mu muryango.
Kuva ku wa 24 Ugushyingo 2024 Bwiza ari kubarizwa muri Mozambique aho yagiye mu biruhuko no gusura umuryango we uhatuye, aha akaba ari naho yahereye asura Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Uretse ibikorwa by’umuziki baganiriye, Bwiza yanagarije Ambasaderi ku mushinga amazemo iminsi wo gutera ibiti byera imbuto ziribwa ibihumbi 200.
Mu butumwa bwe, Bwiza yagize ati “Byari iby’agaciro kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Amb. Col. (Rtd) Donat Ndamage, mu biro bye i Maputo. Ndashima ko yakunze umushinga wanjye #Igitimurugo n’ubufasha yanyijeje buzava mu Banyarwanda bahatuye.”
Bwiza yerekeje i Maputo mu biruhuko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya Best Friend yakoranye na The Ben, kuri ubu ikaba ari imwe mu zigezweho.