Eyo Faboulous ni umuhanzi wavukiye mu Rwanda ariko ku babyeyi bavuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ariko ubu akaba atuye mu mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada ari naho akorera umuziki we .
Uyu musore uri mubari kwigaragaza cyane muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo nshya yise Toujours ,avuga ko yakoze nyuma y’urukundo n’urugwiro yeretswe n’abakunzi be bakomoka muri Amerika y’amajepfo abo dukunze kwita aba latino .
Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo mu kiganiro yahaye Ahupa Radio Eyo Faboulous yadutangarije ko mu byatumye akora indirimbo Toujours byaturutse ku butumwa bwuzuye urukundo yakomeje kwerekwa n;inshuti ze zikoresha ururimi rw’icyesipanyole
Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze nshaka gufatisha umubare munini w’abalatino, beat irimunjyana ya reggaeton, ubusanzwe nkora afrobeat nashakaga kwagura imbibi”
Uyu muhanzi yakomeje agira ati ” urebye ku mbuga nkoranyambaga zanjye uzasanga ibitekerezo by’abafana banjye bankurikira, abanshyigikira ubona ko ari aba Espagnol ndavuga nti reka aba bantu nabo mbakorere ibyo biyumvamo cyane ari nayo mpamvu mu mshusho yiyi ndirimbo nakoreshejemo umukobwa w’umu latino witwa Mariana Chavarría ”
Fabulous ahamyako ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yishimiye uburyo abakunzi b’umuziki we bayakiriye bitewe n’ibitekerezo byo kumushimira bagiye bamuha, arasaba abakunzi b’umuziki gukomeza kumushyigikira abizeza ko ibyiza biri imbere.
Yasoje avuga ko yifuza kugira abakunzi benshi mu Rwanda ndetse no mu karere by’umwihariko kuko aribo bamutera imbaraga zo gukora cyane .
Uyu musore Faboulous yameneyekanye mu ndirimbo nka Body,Umufungo,Nibashaka Bagende ,My Soso,Therapy yakoranye na Fireman