SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika
Andi makuru

Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: November 6, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahigitse Kamala Harris bari bahanganye.

Ni mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa X na Instagram mu mugoroba wo kuri uyu Gatatu taliki ya 6 Ugushingo 2024.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimiye Donald Trump ku kuba yatorewe kongera kuba Perezida wa Amerika, avuga ko yizeye ubufatanye buzanira inyungu ibihugu byombi.
Yanditse ati “Perezida watowe Donald Trump, ndagushimiye cyane mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku gutorwa kwawe kw’amateka kandi gukomeye nka Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiriye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nkayo no kubaho nkayo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.”

Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahigitse Kamala Harris bari haganganye wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates. Ni nyuma yo kubona amajwi ya Electoral College 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.
Nubwo amajwi akiri kubarurwa, Donald Trump yamaze kwegukana amajwi ya ‘Electoral college’ 270, asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Trump agiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere agiye kuba Perezida w’iki gihugu cy’igihangange ku Isi nyuma yuko yari yarabikoze hagati ya 2016 na 2021.

Africa Energy Expo 2024: Rwanda Commits to Supporting the Development of Clean Energy
Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk
Perezida Paul Kagame yagiranye  ibiganiro na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria
Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC irakomeje muri Kibumba
Kenya : Imifuka y’urumogi yafatiwe mu rusengero
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Level 19 Star Casino

May 28, 2024

Mrq Welcome Offer

May 28, 2024

Best Casino Bonus Ireland Virtual Casinos

May 28, 2024

Is Online Gambling Licensed In Ie

September 12, 2017

Best Skrill Online Casinos

May 28, 2024

Ireland Express Online Slots

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?