SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika
Andi makuru

Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuba Perezida wa 47 wa Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/11/06 at 6:30 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahigitse Kamala Harris bari bahanganye.

Ni mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa X na Instagram mu mugoroba wo kuri uyu Gatatu taliki ya 6 Ugushingo 2024.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimiye Donald Trump ku kuba yatorewe kongera kuba Perezida wa Amerika, avuga ko yizeye ubufatanye buzanira inyungu ibihugu byombi.
Yanditse ati “Perezida watowe Donald Trump, ndagushimiye cyane mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku gutorwa kwawe kw’amateka kandi gukomeye nka Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiriye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nkayo no kubaho nkayo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.”

Donald Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains yegukanye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahigitse Kamala Harris bari haganganye wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates. Ni nyuma yo kubona amajwi ya Electoral College 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.
Nubwo amajwi akiri kubarurwa, Donald Trump yamaze kwegukana amajwi ya ‘Electoral college’ 270, asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Trump agiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere agiye kuba Perezida w’iki gihugu cy’igihangange ku Isi nyuma yuko yari yarabikoze hagati ya 2016 na 2021.

You Might Also Like

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Perezida José Mujica wafatwanga nk’umukene yitabye imana ku myaka 89

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Nsanzabera Jean Paul November 6, 2024 November 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Amagare: Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”

December 26, 2023
Imyidagaduro

Urban Boys mu birori bya New Year Party beretswe urukundo rurenze

January 1, 2025
Andi makuru

Musambira :Batatu bakomerekeye mu mpanuka ikomeye

January 14, 2025
Andi makuru

Perezida Salva Kiir yirukanye ba visi Perezida be

February 11, 2025
Andi makuru

M23 yahanuye indi Drone ya FARDC

February 10, 2024
Imyidagaduro

#Kwibuka31 : Twibuke twiyubaka, twubaka u Rwanda ruzira urwango”:Anita Pendo

April 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?