SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC irakomeje muri Kibumba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC irakomeje muri Kibumba
Andi makuru

Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC irakomeje muri Kibumba

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: February 8, 2024
Share
SHARE

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe zifatanyije, zagabye ibitero kuri uwo mutwe mu rukerera rwo ku wa Kane mu gace ka Kibumba no mu bindi bice bizengurutse teretwari ya Nyiragongo.

Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwa X, agaragaza uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho umutwe wa M23 ukomeje kugabwaho ibitero ugahitamo kwirwanaho no kurindira umutekano abaturage.

Bisimwa yagaragaje ko Ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC zazindutse zigaba ibitero ndetse imirwano igikomeje.

Yagize ati “Muri iki gitondo Saa 5:00, Ingabo zihuriweho z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku Ngabo za ARC i Kibumba n’ibice bizengurutse teretwari ya Nyiragongo. Imirwano iracyakomeje, ingabo zacu zirwanyeho zirinda n’abaturage.”

Imirwano ikomeje kubura ndetse bamwe mu baturage bamaze kuva mu byabo nubwo M23 itangaza ko igenda yigarurira uduce tunyuranye twari mu maboko y’ingabo za Leta.

Iki gitero cyagabwe nyuma y’uko Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ugaragaza ko ukomeje guhatirwa kurwana kubera ibitero uri kugabwaho n’ingabo za Leta.

Muri iryo tangazo, wagaragazaga ko witeguye imyanzuro yazana amahoro ndetse ukaba witeguye kuva mu bice wamaze kwigarurira mu gihe haba hashyizweho uburyo buboneye bwo guhagarika imirwano no gushyiraho ingamba zifatika.

Uyu mutwe kandi ugaragaza ko wifuza ko ibintu byakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro ndetse uhamagarira imiryango yo mu karere n’imiryango mpuzamahanga gufasha mu gushakira hamwe icyo gisubizo.

Wagaragaje ko utarajwe ishinga no gufata Umujyi wa Goma bigaragara ko wanamaze gusatira bitewe n’uduce dutandukanye uwo mutwe wamaze kwigarurira.

 

RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga
Inzego z’ubutasi za RDC zibasiye urugo rwa Joseph Kabila i Kinshasa
Perezida Salva Kiir yirukanye ba visi Perezida be
Donald Trump yahamagawe mu rukiko mbere yo kurahira
Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Evolution Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Ireland Online Casino Supersites

May 28, 2024

Top Australian Online Casinos With No Deposit Pokies

September 5, 2023

Orangepay Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025
Andi makuru

Annie Wersching wamenyekanye nka Renee Walker muri filime ‘24’, yitabye Imana

January 30, 2023

5 Dragons Online Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?