Uwimpundu Sandrine wamenyekanye nka Rufonsine muri filime “Umuturanyi” yamaze kwambikwa impeta n’umukunzi we bamaranye imyaka 11 ndetse bafitanye umwana w’imyaka 9.
Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2028 ahitwa Ahava River Kicukiro nibwo Bugingo Janvier yasabye Uwimpundu Sandrine ko yamwemerera bakazabana ubuziraherezo undi nawe abyemera yivuye inyuma.
Nubwo bemeranyije kubana akaramata aba bombi bamaze imyaka 11 bakundana ikindi kandi bakaba banafitanye umwana w’imyaka Icyenda y’amavuko.
Rufonsina yagiye akina muri filime zitandukanye zagiye zikundwa na benshi ariko ntiwarenza ingohe iyabaye ikimenyabose “umuturanyi”. Iyi ni filime yamuzamuriye izina benshi bamumenya bitewe n’ururimi akoreshamo rw’Ikigoyi.
Uru rurimi arukomora ku kuba yaravukiye mu Karere ka Rubavu aho rusanzwe rukoreshwa, icyakora ngo nubwo ari ho avuka si ho yakuriye, na cyane ko ubu atuye mu mujyi wa Kigali.