Uwitonze Clémentine [Tonzi] avuga ko kuba Abanyarwanda batashyigikira umuziki n’ibihangano by’iwabo ari igihombo gikomeye ku bahanzi no ku gihugu muri rusange.
Uyu muhanzikazi uherutse kumurika album ya cyenda yise “Respect” avuga ko bibabaje kubona umuntu afite izina rikomeye ariko mu mufuka we nta kintu kirimo.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Kiganiro Sunday Night gitambuka kuri Radio na Televiziyo Isango Star avuga ko mu rugendoshuri aherutsemo mu bihugu birimo Kenya na Tanzania rwamusigiye amasomo akomeye agomba gusangiza Abanyarwanda.
Yagize ati “Turashima Imana ko twinjiye mu mwaka mushya dufite Minisiteri ireberera iterambere ry’ubuhanzi. Ni ikintu twifuje cyane, turizera ko ku bufatanye n’izindi nzego ibihangano by’umuhanzi byaba birinzwe, umuhanzi agire izina ringana n’ibyo yinjiza.”
Yasabye kandi ko byaba byiza hakozwe ubukangurambaga bugaragariza Abanyarwanda inyungu iri mu gukunda ibihangano by’iwabo.
Ati “Uru ruganda rwacu ikibazo rufite si uko abahanzi batakoze, ahubwo bakoreraga mu isoko rijagaraye, aho ugira indirimbo abantu bakazicuruza mu buryo butemewe, turifuza ko iki kibazo cyakemuka.”
“Imitekerereze yo gukunda iby’iwacu iganze, habeho ubwo bukangurambaga, umuntu niba aguze igihangano cyanjye yumve ko twese turi kuzamurana, kuko mba naguhaye ibyishimo ukeneye.”