Umuhanzikazi Grace Muhawenimana wamenyekanye nka Grace da quen umwe mu bakunzwe cyane mu myaka ya 2010 ariko nyuma yaho waje guhagarika umuziki we akagana inzira yo kuba rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ubuhinzi mu gihugu cya Zambia aho aba n’umuryango we ,
Uyu muhanzi nyuma yo kugaruka mu muziki ariko agakomeza kuwuhuza n’akazi ke k’ubuhinzi ari mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa ibihembo bitandukanye mu birori byabanjirijwe n’inama y’iminsi ibiri ya 100 Most Notable Icons Africa yabereye muri Marriott Hotel aho yitabiriwe n’abantu basaga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye by’afurika .,kuri ubu akaba yashyizwe mu bahataniye ibindi bihembo muri Zikomo Awards.
Uyu muhanzikazi Grace Da Queen yadutangarije ko yashimshijwe nuko yabonye abwirwa na bategura ibyo bihembo bamubwira ko ari mubazahatana mu byiciro bibiri aribyo Best Zikomo Business Leader na Best Zikomo Entrepreneur of Year .
Yakomeje asaba abanyarwanda ko nyuma yo kumugorora icyizere no kumwereka urukundo bamufitiye abasaba ko bakomeza kumutora kugira ngo n’uyu mwaka azegukane ibihembo ahatanyemo muri Zikomo Awards
Abanyarwanda 6 nibo basohotse ku rutonde rw’abahataniye ibihembo ngaruka mwaka bikomeye bya ‘Zikomo Africa Awards’. Aba barimo umuhanzi The Ben, Miss Mutesi Jolly, DJ Sonia ,Grace da Queen ,Mutesi Scovia
Ibi ni bimwe mu bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku ruhando rwa Afrika bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya kane, bikazatangirwa i Johanesburg muri Afrika y’Epfo.
Grace Da Queen yamenyekanye mu ndirimbo nka Hope ,Ukwiye u Rwanda ni zindi yagiye akorana na bahanzi bakomeye nka Riderman na bandi benshi
Ushaka gutora Grace Da Queen wanyura kuri iyi Link