Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, mu Karere ka Kamonyi ahitwa i Musambira munsi ya Paruwasi Gatulika Musambira, habereye impanuka ikomeye. Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko batatu bakomeretse bikomeye mu gihe Umunani bakomeretse byoroheje.
Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zagonganye zirimo imodoka itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Kigali.
Amakuru avuga ko uwari utwaye imodoka ya Vigo ntacyo yabaye mu gihe imodoka yari itwaye abagenzi ya RFTC, abari bayirimo bose bajyanwe kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamirije yatangarije umunyamakuru wa Ahupa Visual Radio ko impanuka yabereye mu kagali ka Nyarusange – Karengera mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi ahagana saa tanu z’amanywa.
Yagize ati: “Habereye impanuka y’imodoka ya Pick up Toyota Vigo irimo abantu 4, yavaga i Muhanga yerekeza Kigali umushoferi ageze i Musambira yataye umukono we yakabaye agenderamo agonga imodoka ya Toyota Coaster babisikanaga irimo abantu 28 ayisanze mu mukono wayo hakomerekamo bikomeye abantu 3, hakomereka byoroheje abantu 8 na bo bagiye bataha nyuma yo kwitabwaho n’ibitaro.”
SP Kayigi yavuze ko impanuka yatewe n’inyuranaho ryakozwe nabi no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi wari utwaye Toyota Vigo wataye umukono.
Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika bityo bakirinda umuvuduko no kunyuranaho nabi mu gihe batwaye kugira ngo birinde impanuka kandi barinde n’abandi basangiye gukoresha umuhanda.
Akomeza agira ati: “Mwirinde uburangare no kwirara bigaragara kuri bamwe mu bakoresha umuhanda.”