DJ Brianne n’abo bari kumwe mu modoka, barokotse impanuka ikomeye ubwo bari baturutse mu Karere ka Rusizi bagana mu Mujyi wa Kigali.
DJ Brianne yari akimara gukora impanuka, yadutangarije ko we n’abo bari kumwe bagiye kwa muganga kugira ngo harebwe neza niba nta wagize ikibazo kidasanzwe bakaba bashimira Imana nyuma yo kubarokora iyo mpanuka ikomeye .
Ati “Urebye nta muntu wakomeretse bikomeye ariko turashaka guca kwa muganga kugira ngo badusuzume neza, Imana yakinze akaboko.”
Ni mu gihe ariko imodoka bari barimo yo yangiritse, dore ko yaguye munsi y’umuhanda aho yakuwe n’imodoka yagenewe guterura izindi.
Amakuru ahari avuga ko DJ Brianne wari utwaye yikanze umwe mu bantu bari gukora umuhanda arwana no kumukatira ngo atamugonga, birangira imodoka itaye umuhanda.
Impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe aho DJ Brianne yari arimo kuva i Rusizi nyuma yo gucuranga mu mpera z’icyumweru gishize mu bitaramo yahuriyemo na DJ Sonia.