Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA) ryatangaje ko riri mu biganiro na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ku buryo icyorezo cya Marburg kitazahagarika ibikorwa izakorera mu Rwanda.
Tariki ya 13 Ukuboza 2024 ni bwo hateganyijwe inama ya FIA izabera mu Rwanda, ndetse si ibi gusa kuko iri shyirahamwe rizakora n’ibindi bikorwa birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri Shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1, ndetse bigahurirana no kwizihiza imyaka 120 FIA imaze itangiye.
Umuvugizi wa FIA, yatangaje ko kugeza ubu gahunda y’iyi nama n’ibirori byo gutanga ibihembo biteganyijwe kuzabera i Kigali bigikomeje.
Ati “Turi gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda. Kugeza ubu turakomeje nk’uko twabiteguye.”
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko nubwo mu Rwanda hamaze kugaragara icyorezo giterwa na virusi ya Marburg, ibikorwa bitandukanye birimo n’inama bizakomeza uko byapanzwe.
Ati “Hari inama ziri kuba n’izitenganyijwe kuba, Iki cyorezo turi kukigenzura abantu bari kuza mu Rwanda kwitabira inama. Hari ingamba zafashwe mu gukurikirana abanduye iyi ndwara no kugenzura, Ntabwo tubona impamvu yo kwirinda ingendo cyangwa guhagarika inama.”